Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Liz Truss, uri mu bari guhatanira gusimbura Boris Johnson avuga ko namara gutorwa azahita agabanya imisoro.

Ikinyamakuru The Daily Telegraph cyatangaje ko Liz Truss namara gutorwa ku munsi wa mbere nk’Umukuru w’Ishyaka azahita ashyiraho itegeko rigabanya imisoro ako kanya ku nganda no ku bandi bacuruzi ndetse akanita ku mibereho myiza y’abaturage.

Liz Truss, avuga ko azakora ibintu byinshi biteza abaturage imbere ariko cyane cyane gufasha abacuruzi kwiteza imbere mubyo bakora kubera kubagabanya imisoro ku bigo by’ubucuruzi.

Komite y’Ishyaka Conservative riri ku butegetsi mu Bwongereza, yemeje ko umuyobozi waryo mushya akaba na Minisitiri w’intebe azamenyekana ku tariki ya 5 Nzeri 2022.

Kuva igikorwa cyo gushaka abakandida muri iri shyaka cyatangira, abagera kuri 11 batanze amazina yabo ngo bahatanire umwanya w’umukuru w’ishyaka rya Conservative,riri ku butegetsi mu Bwongereza.

Aya matora y’uzayobora iri shyaka azakorwa n’abadepite baba Conservative hasigaremo umukandida umwe uriyobora.

Liz Truss yatangaje ko natorwa azahita agabanya imisoro.
Share.
Leave A Reply