Shinzo Abe wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani yitabye Imana, nyuma yo kuraswa n’umuntu witwaje intwaro ubwo yavugaga ijambo mu mujyi wa Nara, mu burengerazuba bw’igihugu nk’uko bivugwa na televiziyo y’u Buyapani.

Uyu mugabo w’imyaka 67, yarashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu arimo kwamamaza ishyaka rye, mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe ku Cyumweru. Byitezwe ko aya matora ashobora gusubikwa.

Amakuru avuga ko Abe yarashwe inshuro ebyiri, isasu rimwe rifata ku ruhande rw’ibumoso mu gituza, irindi rifata ku ijosi agahita agwa hasi nyuma ahita ajyanwa mu bitaro byari hafi aho.

Shinzo Abe wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani ubwo yaramaze kuraswa.

Uwahoze ari Guverineri wa Tokyo, Yoichi Masuzoe, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu yanditse kuri Twitter ko Abe arembye kuko umutima we n’ibihaha bitagikora, ibizwi nka “Cardiopulmonary arrest.”

Polisi y’Ubuyapani yatangaje ko yataye muri yombi umugabo w’imyaka 41 witwa Tetsuya Yamagami ukekwaho gukora icyo gikorwa.

Ntabwo ubugizi bwa nabi bukoreshejwe imbunda bukunze kubaho mu Buyapani, kubera ko iki gihugu kigenzura cyane ikoreshwa ry’intwaro.

Bikekwa ko imbunda yakoreshejwe ari iyo umuntu yiteranyirije, nk’uko NHK yabitangaje.

Ubwicanyi bukomeye mu Buyapani buheruka mu mwaka wa 2007, ubwo Meya wa Nagasaki, Iccho Itoh, yicwaga arashwe n’abagizi ba nabi bo mu mutwe wa Yakuza.

Nyuma yo kuyobora manda ebyiri ndetse akaba Minisitiri w’Intebe wa mbere uyoboye u Buyapani igihe kirekire, Abe yeguye mu 2020 ku mpamvu yise iz’uburwayi. Gusa yakomeje kuba umuntu ukomeye mu ishyaka riri ku butegetsi, Liberal Democratic Party (LDP).

Share.
Leave A Reply