Umutwe wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uvuga ko utiteguye gukurikiza ibyo leta ya Congo ivuga ko byemeranyijweho kuri uyu wa Gatatu mu nama y’i Luanda muri Angola ugomba kuva mu birindiro byawo.
Hari mu biganiro hagati ya Perezida wa Congo Félix Tshisekedi na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, byatumijwe n’umuhuza Perezida wa Angola João Lourenço bigamije guhosha amakimbirane hagati y’ibihugu byombi.
Ibiro bya Perezida Tshisekedi byatangaje ko impande zombi zemeranyijwe guhosha ubushyamirane no kubyutsa umubano wa diplomasi hagati y’ibihugu byombi.
Byatangaje kandi ko ibyo bizagerwaho gahoro gahoro binyuze mu kubyutsa akanama gahuriweho n’impande zombie kari kamaze imyaka kadaterana. Inama yako iteganyijwe i Luanda ku itariki ya 12 Nyakanga, 2022.
Mu butumwa bwo kuri Twitter, ibiro bya Perezida Tshisekedi byavuze ko hateganywa ko imirwano ihita ihagarara hagati y’ingabo za leta ya Congo (FARDC) n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, kandi ko uyu mutwe ugahita uva mu birindiro byawo aka kanya byo muri Congo nta kindi ubanje gusaba.
Umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko ikibazo cy’uyu mutwe ari ikibazo cya politiki kireba Abanye-Congo, kidakwiye kuganirwaho hagati y’u Rwanda na Congo.
Major Willy Ngoma yabwiye BBC ati “Turahava [mu birindiro] kugira ngo tujye hehe? Kugira ngo dusubire mu buhungiro? Twebwe turi Abanye-Congo, muragira ngo tubeho nta gihugu tugira?”
Major Ngoma kandi yongeyeho ko ibi biganiro by’i Luanda nta cyo bizageraho.
Ati: “Twebwe turwanira impamvu nziza kandi y’ukuri”.
Uyu mutwe uvuga ko urwanira Abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, uvuga ko bahejwe na leta ya Congo.
Leta ya Congo yamaganye abibasira Abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda cyangwa abakoresha imvugo ihembera urwangano.
Imirwano hagati y’ingabo za Congo n’umutwe wa M23 yongeye kubura mu mpera y’ukwezi kwa gatatu, nyuma y’imyaka igera hafi ku 10 yari ishize nta gitero gikomeye M23 ikora.
Mu cyumweru gishize kandi, ONU yavuze ko uyu mutwe urimo kurushaho kwitwara nk’igisirikare gisanzwe gifite ibikoresho bihambaye.