Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda (RBC) cyirasaba Abaturarwanda bose gukomeza kwirinda indwara ya Malaria, bakuraho ibikoresho byo mu ngo bitagikoreshwa, bishobora kuba indiri y’imibu ikwirakwiza iyi ndwara.

Kuri uyu wa Kane tariki 30 Kamena 2022, RBC yifatanyije n’Akarere ka Kicukiro, mu bukangurambaga bwo kurandura malariya.

Ni ubukangurambaga bwabimburiwe n’umuganda wo gutema ibihuru no gusiba ibidendezi by’amazi, bishobora kororokeramo imibu ikwirakwiza indwara ya malariya, wakorewe mu gishanga kiri mu kagari ka Kagina, Umurenge wa Kicukiro.

Nshimiyimana Apollinaire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango ASOFERWA (Association de Solidarite des Femmes Rwandaises), ari na wo mufatanyabikorwa w’Akarere ka Kicukiro muri ubu bukangurambaga, avuga ko bagamije gukangurira buri wese kwirinda indwara ya Malaria no kuyirinda abandi.

Yagize ati “Ni ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti ‘Kurandura Malaria Bihera kuri Jye’. Bivuze yuko dukangurira buri wese kwirinda Malariya no kugira uruhare mu kuyirinda abandi.”

Nshimiyimana Apollinaire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango ASOFERWA

Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda (RBC), Ushinzwe Programme yo kurwaye malariya, Dr. Aimable Mbituyumuremyi asaba Abaturarwanda bose gukomeza kwirinda malariya bakuraho ibikoresho batagikoresha bishobora kuba indiri y’imibu itera iyi ndwara.

Yagize ati “Nubwo turebye hano mu gishanga ariko usanga mu ngo zacu hari aho amazi areka: ibemene by’amacupa, amasafuriya atagikoreshwa, amapine y’imodoka atagikoreshwa; ubisanga kenshi birunze mu busitani bw’amazu yacu kandi n’indiri ikomeye y’udukoko dukwirakwiza Malariya.”

Asaba buri muturage “Ubwo rero umuturage arasabwa kureba mu rugo rwe niba koko izo ndiri hari ahantu ziri akazisenya.”

Dr. Aimable Mbituyumuremyi, Umuyobozi muri RBC, Ushinzwe Programme yo kurwaye malariya

Akarere ka Kicukiro ni kamwe mu turere tw’u Rwanda twagaragayemo Malaria nyinshi mu mwaka wa 2021, aho kari ku mwanya wa 17 mu gihugu hose mu kugira umubare w’abanduye iyi ndwara benshi. RBC ivuga ko basaga ibihumbi 23, mu basaga miliyoni imwe y’abayanduye bose mu gihugu.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange avuga ko ubu bukangurambaga bwabaye umwanya wo kwisuzuma mu ngo uko barwanya Malaria.

Ati “Nk’uko dukora umuganda byagaragaye, hagiye haboneka ko hari nk’ibipine birekamo amazi mu gihe cy’imvura hanyuma mu gihe nk’iki cy’izuba ya mazi akaba yaba icyororo cy’imibu itera Malaria.”

Uyu muyobozi avuga ko uru ari urugero babonye ariko bibereka ko no mu baturage hari icyo gukora. “Biratwereka ko no mu baturage abantu bagomba gukomeza kureba niba nta ma ‘Vase’ yarekamo ibizi cyangwa ikindi gikoresho kitagikoreshwa hanyuma kikazaba umwanya wo kororokeramo imibu itera malariya.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange

Muri ubu bukangurambaga, hanerekanwe imwe mu miti yifashishwa mu kwirinda kurumwa n’umubu ukwirakwiza Malaria.

Ndayisenga Casien, ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto mu mujyi wa Kigali, avuga ko byatumye bamenya ko iyo miti na yo ihari kandi ko yunganira inzitiramibu.

Ati “Inzitiramibu ntabwo ihagije kuko ibasha kukurinda uri mu buriri ariko iyo uri hanze ntabwo ibasha kukurinda. Ariko iyo wisize uyu muti ukurinda uri hanze.” Yongeraho ko “ ntabwo twari tuwuzi ariko turawumenye.”

Malaria ni indwara iterwa n’agakoko kitwa ‘Plasmodium’ gakwirakwizwa n’umubu w’ingore (Moustique Anophèle).

Kugira ngo malariya iranduke burundu nuko abantu bakwirinda icyo ari cyo cyose cyatuma uwo mubu ubaruma, ari na yo mpamvu hashyirwaho ingamba zirimo kurara mu nzitiramibu ikoranye umuti, gutera mu mazu imiti yica imibu, gukoresha imiti irinda kurumwa n’uwo mubu ndetse no gusenya aho yakororokera hose.

Ubukangurambaga Umuryango AFERWA wakoreye mu karere ka Kicukiro buzakorerwa mu gihugu hose. Buri muri gahunda y’imyaka ibiri uyu muryango ufite yo kurandura Malaria mu Rwanda

Abamotari bitabiriye ku bwinshi
Share.
Leave A Reply