Abadepite babiri bo mu ishyaka rya Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, bagiye gutanga umushinga w’itegeko ryo gushyira uburenganzira bwo gukuramo inda mu itegeko nshinga ry’igihugu.
Ni nyuma y’uko kuwa Gatanu w’icyumweru gishize urukiko rw’ikirenga muri Leta zunze Ubumwe za Amerika rwafashe icyemezo cyo kwambura abagore uburenganzira bwo gukuramo inda.
Uburenganzira bwo gukuramo inda mu Bufaransa bwanditse mu itegeko ryo mu 1975, kubishyira mu itegeko nshinga bizatuma ubu burenganzira buzakomeza guhabwa n’abo mu gisekuru kizaza.
Depite Marie-Pierre Rixain yavuze ko ‘ibyabaye ahandi bitagomba kuba mu Bufaransa’.
Itangazo ry’aba badepite babiri rivuga ko umushinga w’itegeko ryabo uzaba uteganya ko ‘ntawe ushobora kwambura umuntu uburenganzira bwo gukuramo inda ku bushake’.
Aurore Berge, uhagarariye abadepite b’ishyaka rya Macron mu nteko ishinga amategeko, yavuze ko icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga rwa Amerika cyo kwambura abagore uburenganzira bwo gukuramo inda ari akaga ku bagore bo ku isi yose.
Ati “Tugomba gutera intambwe uyu munsi mu Bufaransa izaturinda ko ejo hazagira uhindura amategeko ahari”.
Yakomeje avuga ko gushyira uburenganzira bwo gukuramo inda mu itegeko nshinga byatanga icyizere ko bitazahindurwa kuko kurihindura atari kimwe no guhindura andi mategeko.
Perezida Macron aherutse kwifatanya n’abagore bo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’icyemezo cy’urukiko. Yavuze ko ubwisanzure bw’abagore bwateshejwe agaciro n’urukiko.
Macron yavuze ko gukuramo inda ari uburenganzira bw’abagore bose kandi bugomba kurindwa.