Umutingito w’isi ukaze wishe abantu batari munsi ya 280 muri Afghanistan, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’iki gihugu.

Ibiro ntaramakuru  Bakhtar byatangaje ko umubare w’abapfuye ushobora kuza kwiyongera, byongeraho ko abandi bantu barenga 600 bakomeretse.

Amafoto arimo guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu bakomeretse bari ku tugare tw’abarwayi, hamwe n’inzu zasenyutse, mu ntara ya Paktika mu burasirazuba bw’igihugu.

Uyu mutingito w’isi wageze ku ntera ya kilometero hafi 44 uhereye ku mujyi wa Khost wo mu majyepfo ashyira uburasirazuba.

Gutigita byumvikanye ahantu h’intera irenga kilometero 500 muri Afghanistan, Pakistan no mu Buhinde, nkuko bitangazwa n’ikigo cy’Uburayi gikurikirana iby’imitingito cya European Mediterranean Seismological Centre, cyasubiwemo n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Iki kigo cyavuze ko ababibonye bavuze ko bumvise umutingito mu murwa mukuru Kabul wa Afghanistan, no mu murwa mukuru Islamabad wa Pakistan.

Umuvugizi wa leta Bilal Karimi yanditse kuri Twitter ati: “Mu buryo bubabaje, mu ijoro ry’ejo habaye umutingito w’isi mubi cyane mu turere tune two mu ntara ya Paktika, wishe unakomeretsa abo dusangiye igihugu babarirwa mu magana unasenya inzu zibarirwa muri za mirongo.

“Turashishikariza ibigo bitanga imfashanyo kohereza amatsinda muri ako karere aka kanya mu gukumira ko haba ayandi makuba”.

Uyu mutingito w’isi, wabaye mu masaha yo mu rucyerera ubwo abantu benshi bari bakiryamye – wari uri ku gipimo cya 6.1, nkuko bivugwa n’ikigo cy’Amerika gikurikirana iby’imitingito cya US Geological Survey.

Abantu babarirwa muri 280 nibo bahitamwe n’umutingito wabaye muri Afghanistan
Share.
Leave A Reply