Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, RCS, rwatangaje ko rwahagaritse ibikorwa byo gusura abafungiye mu magereza atandukanye kubera ibikorwa by’amasuku n’ubukanguramba ku Ibarura Rusange ry’Abaturage rigomba kuyakorerwamo.
Mu itangazo RSC yashyize hanze yavuze ko iki cyemezo gitangira kubahirizwa guhera kuri kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena 2022 kugeza kuwa 27 Kamena 2022.
Ni icyemezo cyafashwe kuko muri gereza zose zo mu Rwanda hateganyijwe “ibikorwa by’isuku birimo gutera imiti yica imibu itera malaria n’ubukangurambaga ku bacungagereza n’abandi bakozi ba gereza ku birebana n’ibarura rusange ry’abaturage.”
Biteganyijwe ko iri barura rusange ry’abaturage rizatangira tariki 16 Kanama, kugeza tariki 30 Kanama 2022 rikazagera no muri gereza mu rwego rwo kumenya aho umubare w’abatuye u Rwanda ugeze.
Nubwo bimeze gutyo, RCS yatangaje ko abafite impamvu zihutirwa zituma bagomba kubonana n’ababo bafunze, bashobora gufashwa mu gihe babisabye ubuyobozi bw’uru rwego.
Hari hashize amezi atanu ibikorwa byo gusura imfungwa n’abagororwa bisubukuwe nyuma y’uko icyorezo cya COVID-19 kiganyije ubukana.
Kugeza ubu mu Rwanda hari gereza 13 zicumbikiye abantu basaga 81.535.