Abantu benshi, bakura bafite intego yo kuzagenda mu ndege. Hari abajyayo bagiye kwiga, abandi bakaba bagiye mu kazi, ndetse n’abagenda bagiye gusura imiryango. Mukamana Dative we, yagiye mu ndege bwa mbere agiye guca imyeyo y’abagore b’i Burundi.

Uyu mugore w’imyaka 45, avuga ko atunzwe na serivisi aha abagore n’abakobwa akabacira imyeyo ndetse akavuga ko muri iyi minsi akazi kari kugenda neza cyane kuko ari kuganwa n’abatari bake.

Ikimenyimenyi ngo ni uko abamugana batakiri Abanyarwanda gusa, kuko uyu mugore ari no kubaka isoko rikomeye mu Burundi, aho yahindutse imari ishyushye kubera gushakishwa cyane n’abagore ndetse n’abakobwa bashaka guca imyeyo. Kuri ubu akubutse muri icyo gihugu, aho yamaze ukwezi kose atanga aya masomo yo guca imyeyo.

Yagize ati “Mu minsi ishize Abarundi barantumiye bambwira ko banyifuza i Burundi kandi ari benshi batabona uko baza bose mu Rwanda. Bateranyije amafaranga bantegera indege mbasangayo kubera ko bifuzaga ko mbigisha uwo muco, nkanabibakorera kuko babonye ari mwiza nyuma yo kumenya akamaro kawo.”

Yongeyeho ko umwuga wo guca imyeyo umaze kumugeza kuri byinshi, avuga ko mu Burundi bamwishimiye cyane ku buryo kubona uko agaruka mu Rwanda bitari byoroshye.

Mukamana Dative, avuga ko ngo intego ya mbere afite, ari ugufasha ingo zibanye nabi kandi ugasanga imibonano mpuzabitsina yagira uruhare mu gukemura ibibazo zifitanye. Icyakora ngo amaze no gusaruramo agatubutse kuko abara miliyoni 10 Frw yakuye muri uyu mwuga.

Ati “Abantu benshi bazaga kundeba bambwiraga ko barara ukubiri n’abagabo babo, abandi bakambwira ko babaca inyuma kuko bataciye imyeyo, ku buryo hari n’abo abagabo birukanaga bababwira ko batazongera kuryamana bataraca imyeyo.”

Yongeraho kandi ko ashimishwa no gukemura ibyo bibazo, ati “Nubwo nkuramo amafaranga, kenshi na kenshi mba nshaka gufasha ingo kugira ngo zidasenyuka.”

Akomeza avuga ko ngo afite intego yo kugeza uyu muco wo guca imyeyo mu mahanga kuko hari abagabo benshi babimusabye.

Mukamana ati“Hari abo muri Amerika no muri Canada n’i Burayi babinsabye, baba babishaka ku buryo ndi guteganya kuzajyayo bitewe n’uko hari abagabo bahakomoka bambwiye ko bakunda gushakana n’Abanyarwandakazi kuko benshi baba baraciye imyeyo.”

Mukamana Dative kandi avuga ko anafite intego yo gushinga ishuri ryo guca imyeyo mu Rwanda mu gihe yaba amaze kubona ubushobozi bitewe n’uko abantu benshi babimusaba.

Share.
Leave A Reply