Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda(RBC) cyatangaje ko guhera ejo hashize ku ya 20 Gicurasi, muri Camp Kigali ahafatirwa ibizamini by’isuzuma kuri Covid-19 hafunzwe mu rwego rwo kwitegura inama y’abayobozi ba Commonwealth (CHOGM).

Umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima yatangarije ikinyamakuru The New Times ati: “Camp Kigali iri mu hantu hazakira CHOGM kandi twafunze iyi Site kugira ngo tubahe umwanya wo kwitegura.”

Mu itangazo RBC yashyize ahagaragara, ivuga ko i Gikondo izakomeza kuhatangira izi Serivisi kandi izakora ibizamini bya PCR, urugero iyo abantu bagiye mu bihugu bisaba ibizamini bya PCR cyangwa mu zindi mpamvu.

Mugihe Antigen Rapid Ikizamini kizakorerwa mu amavuriro atandukanye  hirya no hino mu gihugu. Camp Kigali yiteguye kwakira ihuriro ry’ubucuruzi rya Commonwealth rizaba kuva ku ya 21 kugeza ku ya 23 Kamena, rikaba ariryo ryambere kandi rinini mu bantu bahurira hamwe na za guverinoma n’ubucuruzi hirya no hino muri Commonwealth kuva icyorezo cya Covid-19 cyatangira.

Ahandi hantu hazabera ibirori bitandukanye harimo Centre ya Kigali, Intare Conference Arena, Kigali Marriott Hotel, M-HOTEL, na Serena Hotel.

Share.
Leave A Reply