Bwana Jafari Kasalawo, umuyobozi w’akarere yavuze ko nibura abana 5.000 bari munsi y’imyaka itanu mu gace ko mu ntara basuzumwe malariya mu kwezi gushize, ariko 2000 gusa bakaba barashoboye kwivuza.

Abayobozi bo mu Karere ka Namutumba bamaganye iyo mibare y’abana bari munsi y’imyaka itanu bapfa bazize malariya mu Ntara ya Magada.

Abakozi bashinzwe ubuzima bavuze ko umubare munini w’impfu zatewe n’uko abaturage badashaka kwivuza mu gihe no kutarara mu nzitiramubu bitiza ku isonga.

Umukozi ushinzwe ikigo nderabuzima cya Magada III, Madamu Florence Wamwendere, yavuze ko mu kwezi gushize, abana 100 bapfuye bazize malariya, avuga ko ari “ ikiciro cy’abahitanwe na yo baza imbere mu mibare y’imfu zanditswe muri icyo kigo.nk’uko tubikeshya Daily Monitor 

Mbere y’icyorezo cya Covid-19, abana bagera kuri 70 bo mu ntara bari bapfuye bazize malariya, ariko umubare wiyongereye ugera ku 100 kandi turateganya ko uzikuba kabiri”. Madamu Wamwendere yongeyeho ati: “Abantu bajyanaga abana babo mu bitaro byigenga cyangwa ku mavuriro kugira ngo bavurwe bidasanzwe [malariya] ntibagishoboye kubikora kubera ko ubucuruzi bwa bo bwakomwe mu nkokora n’icyerekezo cya Covid-19”.

Yasabye ko hashyirwa ingufu mu gukangurira ababyeyi ibyiza byo kurara mu nzitiramibu no guhora bapima malariya.

Nyuma yo kubona inzitiramibu, abantu barazikoresha mu kuroba. Aha niho dushaka ko abapolisi n’izindi nzego z’umutekano nka Gombolola ishinzwe umutekano mu gihugu [GISO] n’abayobozi ba LC1 bafata ingamba.

Kugeza ubu akarere ka Magada ni kamwe mu turere  dufite indwara ya malariya nyinshi.

Bwana Ali Balimumiti, umuyobozi w’akarere, yavuze ko n’ubwo hari ingamba nyinshi zo kurwanya malariya muri ako karere, harimo gutera imiti mu ngo ndetse no gukwirakwiza inzitiramibu, abaturage nta makuru ahagije bafite ajyanye n’uko malariya 

yandura n’uko bayirinda.

Ati: “Nka abayobozi, dufite impungenge kuko uyu ari umubare munini mu kwezi kumwe. Kubera iyo mpamvu, ubuyobozi bw’intara bugiye gutangira gufata umuntu uwo ari we wese uzasanga akoresheje inzitiramubu mu burobyi ”. Abaturage ariko bavuga ko guverinoma idakora bihagije mu kurwanya malariya.

Malariya ihitana Abagande 16 buri munsi kandi igatera igihombo cy’ubukungu cy’umwaka kingana na miliyoni 500 z’amadorari y’Amerika. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima rivuga ko buri mwaka, abantu barenga 400.000 bapfa bazize malariya kandi 94 ku ijana by’izo mpfu zibera muri Afurika.

Share.
Leave A Reply