Inzobere mu mirire no kuboneza imirire, zivuga ko mu gihe abagabo bariye ibikomoka kuri Soya kenshi bishobora kugabanya umusemburo wa kigabo witwa ‘Testosterone’ bikaba byabaviramo kuba ingumba.

Umusemburo wa ‘Testosterone’ ugira uruhare rukomeye mu ikorwa ry’intanga ngabo. Mu gihe uyu musemburo wagabanutse biragoye ko umugabo yatera inda. Kurya Soya kenshi ni imwe mu mpamvu zishobora gutuma uyu musemburo ugabanuka.

KWIZERA Philemon, inzobere mu mirire no kuboneza imirire, avuga ko intandaro yo kuba Soya zigabanya testosterone, ari umusemburo karemano uba muri iki kiribwa witwa ‘Phytoestrogen’ cyangwa se dietary estrogen. “kuba soya ifite Phytoestrogen, urumva ifite estrogen muri yo.’’

KWIZERA Philemon, Inzobere mu mirire no kuboneza imirire

Estrogen ni umusemburo wa kigore. KWIZERA avuga ko iyo abagabo bafashe ibiribwa birimo uyu musemburo, nka soya, bituma uganza uwa kigabo, testosterone. Ati “umugabo ufata soya ku kigero kinini, aba yigaburira uwo musemburo wa kigore, bika byatuma umusemburo wa estrogen uganza uwa testosterone.”

Iyi nzobere mu mirire, unakora mu kigo gitanga ubujyana ku mirire cya Nutri-Sante mu mujyi wa Kigali, aha inama abagabo yo kurya ibikomoka kuri soya mu rugero.

“ntabwo ndikubabwira ngo babone soya biruke, ahubwo ndikubabwira ngo bayirye mu rugero. Nabagira inama yo kutarenza inshuro eshatu mu cyumweru.” Cyakora ku bagabo barwaye kanseri ya Prostate bo, abagira inama yo kubireka burundu.

Ku rundi ruhande ariko, KWIZERA Philemon avuga ko abagore bo ari byiza gufata ibikomoka kuri soya, kuko bibarinda za kanseri zinyuranye. “Iyo phytoestrogen iboneka muri soya, imera nk’ubwirinzi kuri bo, cyane cyane za kanseri nk’iy’amabere n’iya nyababyeyi.” Ku barwaye izi kanseri na bo ariko bagirwa inama yo kutarya ibikomoka kuri soya.

Soya, ni igihingwa cyo mu bwoko bw’ibinyamisogwe, ikera mu bice bitandukanye by’u Rwanda. Mu bijyanye n’indyo yuzuye, ibarirwa mu biribwa byubaka umubiri.

Soya, zishobora kuribwa mu buryo bwinshi, burimo kuzihekenya ari mbisi cyangwa zikaranze, kuzirya mu isosi, kuzinywa mu gikoma cyangwa icyayi, kuzikoramo amata, kuzikoramo amavuta yo guteka, kuzikoramo inyama zizwi nka Tofu, n’ibindi.

Share.
Leave A Reply