Itsinda ry’impuguke ziyobowe na Dr John Sekabira, umujyanama mukuru w’inzobere mu kubaga indwara z’abana mu bitaro by’igihugu bya Referral Mulago, kuri uyu 3 Gicurasi 2022, babaze neza kandi batandukanya impanga zavutse zifatanye 

Madamu Rabbecca Nkunda ,ufite imyaka 20, utuye i Kakooba, mu majyepfo y’Umujyi wa Mbarara, yabwiye Daily Monitor dukesha iyi nkuru ko yagiye mu bitaro nyuma yo kumva afite ububabare mbere yo kwihutira kujya mu bitaro bya Misiyoni bya Ruharo kugira ngo abyare.

Ati: “Byose byatangiye numva inda ishaka kuvuka bisanzwe ariko bambwira ko ataribyo. Nagiye i Ruharo kwisuzumisha nsanga meze neza ariko nyuma, gushaka kuvuka byariyongereye.

Madamu Nkunda yavuze ko nyuma y’uko ubuzima bwe bumeze nabi, umuganga yahagaritse  kumuha imiti kandi yashoboye kubyara abana bisanzwe, mbere yo kumwohereza mu bitaro by’akarere ka Mbarara.

Dr Deus Twesigye, umujyanama mukuru mu bitaro bya Mbarara yatangarije Daily Monitor  Ati: “Nyuma y’uko [abashinzwe ubuzima mu bitaro bya Ruharo Mission Mission] bamenye ko bidasanzwe, bagiriye inama ababyeyi kuza hano kandi ako kanya twabajyanye mu cyumba cyo kubyarira mo igihe kitageze.”

Dr Felix Oyania, umuganga ubaga abana, yavuze ko izo mpanga zavutse zipima ibiro bitatu n’igice.

Yongeyeho ati: “Twashyize hamwe rero itsinda ryinzobere 10, tubaga abana babiri, 

Twari kumwe n’ababyaza ,inzobere muri anesthesia, inzobere muri urology ndetse n’indi nzobere muri gastro- enterology. ”

Dr Barigye yavuze ko iki gikorwa cyagenze neza kuko bubatse itsinda rikomeye ry’inzobere mu bitaro.

Ati: “Iki gikorwa cyari kigoye kubera ko twari dukeneye inzobere hafi ya buri rugingo, urugero niba tutari dufite inzobere mu byuma, icyo gikorwa nticyashoboraga kubaho.”

Muri Werurwe 2022, Abaganga b’ibitaro byihariye bya Mulago batandukanije impanga zari zifite amezi abiri n’iminsi umunani

Muri Werurwe 2021, Abaganga bo mu bitaro by’akarere ka Soroti batandukanije impanga zari zifite iminsi itandatu ariko umwe ahita arapfa. 

Share.
Leave A Reply