Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) irashima uruhare rw’abafatanyabikorwa ba yo mu rugendo irimo rwo kwigisha abakora mu rwego rw’ubuzima basaga ibihumbi bitandatu mu myaka 10 iri imbere.

Kuzamura umubare w’abaganga cyane cyane ab’inzobere mu kuvura indwara runaka, ni gahunda Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ifite. Dr. NDIMUBANZI Patrick, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego Rushinzwe Imyigishirize y’Abakozi bo mu Rwego rw’Ubuzima avuga ko: “Dufite abaganga benshi turi gutoza, cyane cyane mu byo twita ‘specialisation’, ni ukuvuga abaganga baba bazobereye mu kintu runaka. Rero dukeneye abaganga benshi babaga.”

Dr. NDIMUBANZI Patrick, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego Rushinzwe Imyigishirize y’Abakozi bo mu Rwego rw’Ubuzima

Mu gufasha muri uru rugendo, Umuryango utari uwa Leta, Rwanda Legacy of Hope, ubusanzwe uzana abaganga b’Inzobere baturutse ku mugabane w’Uburayi n’Amarika bakaza gutanga umusanzu mu kubaga indwara zinyuranye muri bimwe mu bitaro byo mu Rwanda, kuva muri 2015 watangiye gahunda yo guhugu abaganga b’Abanyarwanda.

Reverend Osee NTAVUKA, Umuyobozi mukuru w’uyu muryango, akavuga ko bigamije gufasha ko ubumenyi abo baganga baba bafite batabusubiza mu bihugu baba baturutsemo. Ati:”Aba baganga ni inzobere mu bintu byinshi. Iyo baje rero bakigendera tuba duhombye. Hari abajya bavuga ngo ‘aho guha umuntu ifi, mwigishe kuyirobera’. Ubwo rero twafashe umugambi ko impano bafite zigomba gusigara mu gihugu cyacu.”

Reverend Osee NTAVUKA, Umuyobozi mukuru wa Rwanda Legacy of Hope

Uyu muryango umaze guhugura abaganga mu kubaga indwara zinyuranye. Abaheruka, ni abanyeshuri 8 bari gusoza amasomo y’Ubuganga muri za Kaminuza mu Rwanda. Bahuguwe ku bijyanye no kubaga Indwara y’amara, izwi nka [Hernia/Hernie]. Ni amahugurwa yabaye mu mpera z’Ukwezi kwa Mata 2022.

RUGAMBWA Jean Paul, kuri ubu wimenyereza Ubuganga mu ishami ribaga, na we witabiriye aya mahugurwa , akavuga ko ari ingezi kuri bo ndetse na barumuna ba bo mu mwuga.

Yagize ati: “twize ubumenyi mu magambo ku bijyanye n’iyo ndwara, twiga uko bubagwa, ubu tugeze ku cyiciro cy’uko twakwigisha abandi. Ari twebwe ubwacu biradufasha kandi gutegura barumuna bacu kugira ngo bavemo abaganga babaga kandi babaga neza ubwo burwayi bwitwa [Hernia] ku kigero mpuzamahanga gikwiriye umuganga watojwe neza.”

RUGAMBWA Jean Paul ari guhabwa Impamyabushobozi

Dr. NDIMUBANZI Patrick, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego Rushinzwe Imyigishirize y’Abakozi bo mu Rwego rw’Ubuzima, avuga ko ibikorwa nk’ibi, biri kubafasha mu ntego bafite yo kwigisha abakora mu rwego rw’ubuzima 6513 mu myaka 10 iri imbere.

Ati: “Ari Abaganga babaga, ari Abaforomo, ari Ababyaza n’abandi babafasha kwa muganga. Muri abo, harimo abaganga b’inzobere bagera ku 1000, n’abaganga basanzwe 1000. Rero dufite abafatanyabikorwa batandukanye, n’aba barimo. Aya mahugurwa ni meza cyane kuko araza akabahuza, akabagaragariza uko abandi bakora operation nk’izi ngizi.”

Dr. NDIMUBANZI Patrick, ari gutanga impamyabushobozi

Kuva umuryango Rwanda Legacy of Hope watangira guhugura abaganga mu Rwanda, 86 ni bo bamaze guhugurwa kugeza ubu. Ni igikorwa uyu muryango uvuga ko kizakomeza kandi ko n’abaganga b’inzobere bazana gufasha mu kubaga, batanga n’amahugurwa ku baganga basanga mu bitaro. 

Share.
Leave A Reply