Nyuma y’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yandikiye uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga, Kanyangira Ignace ibaruwa imumenyeshako agomba gukomereza umurimo yari ashinzwe mu Karere ka Rulindo, benshi mu bakurikiranira hafi imiyoborere y’Akarere ka Muhanga n’uburyo amasoko y’imirimo atandukanye muri aka karere yagiye atangwa mu minsi ishize, baribaza niba uyu Gitifu Kanyangira Ignace atimuwe kubera iryo tangwa ry’amasoko. Ni mugihe we avuga ko kwimurwa bisanzwe kandi aho agiye azakora akazi uko bisanzwe ndetse akarushaho.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, yandikiye Gitifu Kanyangira Ignace ibaruwa amusaba gukomereza inshingano yari afite mu Karere ka Rulindo.

Iyo baruwa kandi isaba Kanyangira kuba yageze muri ako Karere yimuriwemo bitarenze taliki ya 01 Ukuboza 2021.

Muri iyo nyandiko yagenewe inzego zitandukanye harimo n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, ivuga ko uyu  Kanyangira agomba gukurwa ku rutonde rw’imbonerahamwe rw’abakozi b’Akarere ka Muhanga, agashyirwa ku rutonde rw’abakozi b’Akarere ka Rulindo yimuriwemo.

Gitifu Kanyangira Ignace yari amaze imyaka imyaka 3 muri aka Karere ka Muhanga. Bamwe mu bakozi b’Akarere ka Muhanga bakoranaga nawe bavuga ko yari afite ijambo rikomeye ku mitangire y’amasoko mu Karere, kuko ngo uwo yashyigikiraga ari we watsindiraga isoko kuko yagiye abipfa n’abakozi ndetse na bamwe mu bayobozi bafite amasoko mu nshingano, kugeza bamwe muri abo basabye ko yimurirwa ahandi.

Abandi muri aba bakozi bavuga ko mu minsi ishize, hari abo yambuye zimwe mu nshingano batangiye kugaragaza imicungire mibi y’umutungo w’Akarere cyane  mu mitangire y’amasoko.

Aha niho benshi mu bakurikiranira bya hafi ibibera mu karere ka Muhanga bakomeje kwibaza niba uyu muyobozi atimuriwe mu kandi karere mu rwego rwo kugira ngo yisubiraho kuri iki kibazo kimuvugwaho ko yari yarafashe inshingano zo gutanga amasoko zitari ize akaziha cyangwa se hari n’ibindi bitagendaga neza bitumye yimurwa mu rwego rwo kugira ngo yikosore.

Uyu Muyobozi we avuga ko ibi bivugwa ari “amagambo.”

Kanyangira Ignace ati: “Kwimura umukozi ni ibintu bisanzwe mu nyungu z’akazi. Koherezwa ahandi ni ukoherezwa, ukugenera akazi ni we ukugenera n’aho ujya kugakorera kandi umuntu aragenda akagakora neza ndetse no mu bwitange kurushaho.”

Kanyangira Ignace yasimburanye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo  Bizumuremyi Ali Bashir.

Share.
Leave A Reply