Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Ugushyingo Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba,CG Emmanuel K Gasana ari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara, Commissioner of Police (CP) Emmanuel Hatari bagiranye ibiganiro n’abamotari bagera ku 1000 bakorera mu Karere ka Nyagatare. Ni ibiganiro byabereye mu Karere ka Nyagatare, byari bigamije gukangurira abamotari kwirinda ibyaha byiganjemo ibyambukiranya imipaka ndetse no ku myitwarire iteza impanuka.

Mu kiganiro cyatanzwe n’Umuyobozi w’Intara CG Emmanuel K Gasana yakanguriye  abamotari kwirinda ibikorwa bikunze kubaranga byo kwinjiza mu Rwanda ibicuruzwa bya magendu, ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bitemewe mu Rwanda. Yabagiriye inama yo kubireka ndetse bakajya bihutira gutanga amakuru igihe hari abo babonye bajya muri ibyo bikorwa.

Yagize ati: “Bamwe muri mwe twabazanye muri iyi nama bafatiwe mu bikorwa bitemewe ndetse bigize ibyaha nko kwinjiza mu Rwanda ibiyobyabwenge, ibicuruzwa bya magendu n’ibindi bicuruzwa bitemewe. Bamwe muri mwe mutwara abantu bambuka imipaka bitemewe n’amategeko, mukirengagiza ko mushobora kwinjiza mu gihugu abagizi ba nabi.”

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba yakomeje akangurira aba bamotari kwibumbira mu makoperative mu rwego rwo kunoza imikorere yabo no gutanga serivisi nziza. Yabasabye kwirinda ababashukisha amafaranga nyamara bikarangira bafatiwe mu byaha bagafungwa imyaka myinshi, yabagiriye inama yo gukorera amafaranga meza atarimo ibyaha.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Commissioner of Police (CP) Emmanuel Hatari  mu kiganiro cye yagarutse kuri bamwe mu bamotari batwara moto badafite ibyangombwa, abagendera ku muvuduko ukabije. Yanabibukije gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko iki cyorezo ntaho cyagiye.

Yagize ati: “Hari bamwe mu bamotari bajya bafatirwa mu byaha byavuzwe haruguru ugasanga nta n’ibyangombwa bafite bibemerera gutwara ibinyabiziga (Moto), abandi bafatwa bagendera ku muvuduko ukabije bakanateza impanuka. Ibi byose tubagira inama yo kubicikaho mugahesha agaciro umwuga wanyu mwubahiriza amategeko.”

Muri ibi biganiro harimo bamwe mu bamotari baherutse gufatwa barimo kwinjiza mu Rwanda ibicuruzwa bitemewe. Batanze ubuhamya bakangurira bagenzi babo kubyirinda kuko biteza ibibazo birimo no gufungwa.

Uwitwa Gakunde Theo wo mu Murenge wa Mimuri, tariki ya 04 Ugushyingo 2021 yafashwe atwaye inzoga zitemewe zitwa Maisha Bola. Yafatiwe mu Murenge wa Tabagwe azijyanye mu Murenge wa Mimuri, Bakunde aricuza ibyo yakoze akangurira bagenzi be kubyirinda.

Yagize ati: ” Umuntu yampaye ikiraka cy’amafaranga ibihumbi Bitatu ngo njye ku mupaka kumuzanira inzoga zitemewe. Nageze mu nzira abapolisi baramfata ubu ndafunze, moto yanjye yarafunzwe kandi nzatanga amande. Ndicuza ibyo nakoze binyuranijwe n’amategeko nkanagira inama bagenzi banjye kubyirinda.”

Uwitwa Bazibaza nawe avuga ko aherutse gufatirwa mu bikorwa byo kugenda imbere y’abatwaye ibicuruzwa bya magendu akagenda abacungira ahari abapolisi. Avuga ko yaje gufatirwa muri ibyo bikorwa arabyicuza akabisabira imbabazi.

Yagize ati “Nahawe ikiraka cyo guhembwa amafaranga ibihumbi Bitanu nkagenda imbere y’abantu bahetse ibicuruzwa bya magendu.  Nagendaga mfite telefoni nkagenda mbwira abafite ibicuruzwa ahari abapolisi, umunsi mfatwa nari kumwe n’abantu batatu bari inyuma yanjye nko muri metero 300, nabanje gucika bariyeri ya mbere yariho abapolisi mpita ntanga amakuru baba bantu bari inyuma basubira inyuma baracika, nageze imbere ku yindi bariyeri abapolisi baramfata.”

Bazibaza yakomeje avuga ko ibikorwa yarimo atari byiza, avuga ko bisa nko kugambanira Igihugu. Yagiriye inama bagenzi be kwirinda kuzagwa mu mutego nk ‘uwo yaguyemo kuko ubu arafunzwe na moto ye irafunzwe kandi agomba no gutanga amande.

Mu gihe cy’amezi Atatu gusa mu Karere ka Nyagatare hafatiwe abamotari 28 bari batwaye ibicuruzwa bya magendu n’abantu barimo kwambuka umupaka binyuranijwe n’amategeko. Ubu bukangurambaga burakomereza no mu tundi turere tugize Intara y’Iburasirazuba.

 

Share.
Leave A Reply