Perezida Joe Biden yemeje Karine Jean-Pierre nk’umuvugizi we mushya – bikaba ari bwo bwa mbere umwirabura, ashyizwe kuri uwo mwanya.


Karine Jean-Pierre, w’imyaka 44 y’amavuko ,usanzwe ari umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe itangazamakuru kuva Biden atowe. Azatangira imirimo ye nyuma y’uko Jen Psaki avuye ho hagati muri Gicurasi. Jean-Pierre, ni umusesenguzi wa politiki, yari umuyobozi mukuru w’itsinda rya Kamala Harris mu gihe cyo kwiyamamariza umwanya wa visi perezida mu 2020 .kandi yakoranye na Barack Obama mu 2008 na 2012 mu kwiyamamaza kwe.


Jen Psaki asimbuye kuri uwo mwanya, agiye gukora mu kinyamakuru MSNBC cyegamiye ku ruhande rw’abashaka ko ibintu bihinduka(left-wing).
Abinyujije kuri Twitter, yavuze ko Karine Jean-Pierre ugiye kumusimbura ari “umugore adasanzwe” kandi “ugira ibanga”.Ati: “Ntegeranyije amatsiko menshi kubona uko akora neza kuko azanye ubuhanga, ubwira n’ubuntu bimuranga.”

Muri Gicurasi 2021, Jean-Pierre ayobora ikiganiro cye cya mbere n’abanyamakuru muri White House


Mu magambo ye, Perezida Joe Biden yashimye kandi “uburambe, impano n’ubunyangamugayo” bya Jean-Pierre.
Ati: “Jill na njye tuzi kandi twubaha Karine kuva kera kandi azaba ijwi rikomeye rimbwira njye n’ubuyobozi”.
Biden yashimye kandi Psaki ku bw’uruhare yagize mu gihe yari amaze , by’umwihariko mu bihe by’imvururu ku buyobozi, harimo kwimura Afuganisitani, Omicron wave ndetse, vuba aha, umushinga w’urukiko rw’ikirenga wasohotse werekana ko Roe v Wade igiye kurangira.

ku wa 13 Gicurasi 2022 nibwo PSAKI azava kuri uyu mwanya asimbuweho na Karine Jean-Pierre .

Share.
Leave A Reply