Urwego rw’Umuvunyi rurakangurira buri wese kugira uruhare mu kurwanya Ruswa no kwimakaza indangagaciro zo gukorera mu mucyo, gutanga servise zihuse kandi zinoze no kurwanya akarengane ,buri wese atanga amakuru y’aho akeka ko hakiri icyuho kandi akabikorera ku gihe

Ibi Umuvunyi mukuru Hon. Nirere Madeleine. Umuvunyi Mukuru yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Ugushyingo, ubwo Urwego rw’Umuvunyi rwatangizaga icyumweru cyahariwe kurwanya Ruswa, umuhango wo kugitangiza ku rwego rw’Igihugu, ukaba wabereye mu Kagali ka Rwampara, Umurenge wa Kigarama ho mu Karere ka Kicukiro, nyuma y’Umuganda rusange usoza ukwezi kwa 11, aho uru rwego rwifatanyije n’abaturage mu gikorwa cyo gutera ibiti ku musozi wa Mburabuturo.

Hon. Nirere Madeleine. Umuvunyi Mukuru ari mu byayobozi bateye ibiti ku musozi wa Mburabuturo

Yagize ati “Ruswa n’ikibazo gihangayikishije Isi. Urwego rw’Umuvunyi rurakangurira buri wese kugira uruhare haba mu kurwanya Ruswa, twimakaza indangagaciro zo gukorera mu mucyo, gutanga serivise zihuse kandi zinoze,kurwanya akarengane no gutanga amakuru aho Ruswa igaragaye cyangwa se aho ikekwa n’ahakiboneka icyuho.”

Bamwe mu baturage bahuye n’ikibazo byo kwakwa ruswa bavuga ko babimenyesheje inzego zirimo n’Urwego rw’Umuvunyi bagatanga amakuru bigatuma ibibazo byabo bikemuka kandi n’abayibakaga bagafatwa bakabihanirwa.

Umwe muri bo utuye mu Karere ka Kicukiro yagize ati “Twakoreraga ahantu ku ibaraza, hanyuma umuntu akajya akatwaka amafaranga atubwira ko bitemewe kuhakorera tukayamuha akagenda ejo akagaruka. Uwo nakoreraga yari afite murumuna we w’Umupolisi n’uko aza kumubwira ati hari umuntu ujya aza kunyaka Ruswa, rimwe rero yaragarutse tumuha ibihumbi 10, tubwira Polisi baraza bamusanga mu kabari bahita bamutwara ubu ari i Mageragere akatiye imyaka itanu.”

Undi wo mu Karere ka Bugesera we yagize ati “Njye naburanye n’umugabo wanjye ashaka kunyirukana akanyambura ubutaka, ndangije ndaburana ndamutsinda nzana kashe mpuruza ariko umuhesha w’inkiko yanga kururangiza(urubanza) agahora ansiragiza bimara umwaka, naje rero kugana Umuvunyi banyakira neza, bahamagara mu nzego z’iwacu, urubanza bararurangiza rwose ndabashimira.”

Mu rwego rwo guhashya itangwa rya Ruswa, Hon. Nirere Madeleine. Umuvunyi Mukuru avuga ko igihugu cyashyize imbaraga mu mitangire ya serivise hifashishwa ikoranabuhanga, akavuga ko u Rwanda rufite intego yo kuza mu myanya yambere ku Isi mu bihugu birwanya Ruswa mu cyerekezo 2050.

Ati “Ingufu zashyizwe mu ikoranabuhanga mu gihugu cyacu kugirango serivise zihute kandi abantu barusheho gukorera mu mucyo. Iyo urebye mu by’imanza, ibyangombwa umuntu asigaye aca ku Irembo akabibona ntaho ahuriye n’umuha serivisi, ibya cyamunara n’amasoko ya Leta byose bica mu ikoranabuhanga.”

Yongeyeho ko “Ubu turashaka kugira 92.6%, mu mwaka 2050 u Rwanda rurashaka kugera mu bihugu byambere ku Isi mu kurwanya Ruswa.”

Tariki ya 09 Ukuboza, u Rwanda ruzifatanya n’Isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Ruswa aho rufite, Insanganyamatsiko igira iti” TWIMAKAZE INDANGAGACIRO ZO KURWANYA RUSWA, INKINGI Y’ITERAMBERE RIRAMBYE”

Kugeza ubu, mu kurwanya Ruswa u Rwanda ruri ku mwanya wa 49 ku Isi, rukaba urwambere muri Afurika y’Iburasirazuba, ndetse rukaba ruri ku mwanya wa 4 muri Afurika.

Share.
Leave A Reply