Abasore n’inkumi 416 basoje amahugurwa yari amaze amezi arenga abiri, mu ishuri ry’amahugurwa rya polisi y’igihugu rya Gishari mu karere ka Rwamagana, basabwa kugira ibyo bigomwa kugira ngo batange umusaruro mu kazi kabo ka buri munsi.
Aya mahugurwa y’urwego rwunganira ubuyobozi bw’Uturere mu gucunga umutekano Dasso, abaha ubushobozi bwo guhita batangira akazi kinyamwuga mu turere 16 twabohereje.
Bavuze ko amasomo bahawe bagiye kuyabyaza umusaruro bimakaza indangagaciro na kiraziba biranga abanyarwanda.
Amwe mu masomo y’ingenzi aba ba Dasso bahawe, harimo gucunga umutekano w’abaturage, amasomo abatoza imyitwarire ndetse n’ayandi.
Umuyobozi w’ishuri rya Gishali, CP Robert Niyonshuti yasabye abarangije amasomo yabo kurushaho kwihugura bubakiye kubumenyi bw’ibanze bahawe, mu bikorwa by’iterambere.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yasabye abarangije amahugurwa y’ibanze kugira ibyo bigomwa kugira ngo batange umusaruro mu kazi kabo ka buri munsi.
Aya mahugurwa y’ibanze yatangiye ku taRiki 08 z’ukwezi kwa 11 umwaka ushize wa 2022, yitabirwa n’abagera kuri 418, harimo abagore 102 n’abagabo 314 gusa babiri muri bo nibo batabashije kuyasoza kubera impamvu zitandukanye.