Mu rwego rwo gukomeza gusigasira amateka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku Cyicaro cy’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) habereye umuhango wo kwibuka abanyamakuru n’abakozi bo mu itangazamakuru bishwe bazira uko bavutse. Ni igikorwa cyaranzwe n’icyubahiro, aho hacanwe urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’uko batazibagirana.
Uyu muhango wabaye mu gihe Abanyarwanda bari mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho hibutswa uruhare rwa buri wese mu kubaka igihugu gitekanye, kirangwa n’ubumwe n’ubwiyunge.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagarutse ku mateka y’itangazamakuru mu Rwanda, agaragaza ko ryagize uruhare rukomeye mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside. Yibukije ko itangazamakuru ribi ryatangiranye n’amashyaka ya politiki yabibaga urwango, aho ibinyamakuru byakwirakwizaga amacakubiri byagiye bigira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside.

Yagize ati: “Ushaka gukora Jenoside, abanza kubeshyera abo ashaka kwica, akerekana ko ari abanzi, bityo akangurira abandi kubarwanya bumva ko ari ukwitabara.” Yanasabye abanyamakuru b’iki gihe gukorana ubunyamwuga no kwirinda icyatuma bagwa mu mutego wo gukwirakwiza ibitekerezo by’urwango.
Perezida wa IBUKA, Gakwenzire Philbert, yavuze ko iminsi 100 yo kwibuka ari umwanya wihariye wo gukomeza ubumwe bw’Abanyarwanda no gufatana urunana mu kubaka igihugu. Yashimangiye ko ari n’igihe cyo kwegera abarokotse Jenoside no kubafasha gukira ibikomere batewe n’amateka mabi igihugu cyanyuzemo.

Abashakashatsi batandukanye bagaragaje ko amateka y’itangazamakuru mu Rwanda agaragaza uko ryagiye riva ku nshingano zo gutanga amakuru, rikisanga rikoreshwa nk’igikoresho cya politiki y’urwango n’ivangura. By’umwihariko, bagaragaje ko mu bihe bya Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri, itangazamakuru ryabaye umuyoboro wo gukwirakwiza ingengabitekerezo yaje kuvamo Jenoside.

Cléophas Barore Umuyobozi Mukuru wa RBA, yavuze ko abanyamakuru bishwe muri Jenoside bazize urwango rwari rugamije gutsemba Abatutsi, nubwo bamwe muri bo bari bazwi kandi bakunzwe. Ibi bigaragaza ko Jenoside itarobanuraga, ahubwo yari umugambi wateguwe wo kurimbura abantu hashingiwe ku bwoko.
Amazina y’abanyamakuru nka Sebanani André, Kamenya André, Rwabukwisi Vincent (RAVI), Kalinda Viateur na Shabakaka Vincent, ni amwe mu yibutswe muri uwo muhango, ariko hakaba n’abandi benshi batavuzwe bose kubera ubwinshi bwabo.

Urumuri rw’icyizere rwacanwe muri uyu muhango rufite igisobanuro gikomeye: ni isezerano ryo gukomeza kwibuka, guharanira ukuri no kurwanya icyasubiza igihugu mu mwijima w’amacakubiri. Ni ubutumwa bukomeye ku banyamakuru b’iki gihe ko bafite inshingano zo kubaka sosiyete ishingiye ku kuri, ubumwe n’amahoro.
Kwibuka si ugutekereza ku mateka gusa, ni no gufata ingamba zo kuyubakiraho ejo hazaza heza.

Umwanditsi: Mukimbiri Wilson

