Kigali – Kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 July2026 habaye ibirori byo gutanga ibihembo ku batsinze amarushanwa ya YouthConnekt Awards, ArtsConnekt, ndetse no gushimira abatsinze muri Aguka Ideation Programme, mu gikorwa cyahurije hamwe urubyiruko, abafatanyabikorwa n’abayobozi batandukanye mu rwego rwo kwizihiza impano, udushya n’uruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’u Rwanda.


Muri ibi birori, abantu 41 begukanye ibihembo muri YouthConnekt Awards na ArtsConnekt, mu gihe 100 batsinze muri Aguka Ideation Programme bashimiwe ku bitekerezo byabo by’imishinga igamije guhanga imirimo no guteza imbere ubukungu.


Ni igikorwa cyaranzwe n’akanyamuneza n’icyizere, aho abitabiriye bishimiye intambwe urubyiruko rw’u Rwanda rukomeje gutera mu guhanga udushya, kwihangira imirimo no guteza imbere urwego rw’ubuhanzi.


YouthConnekt Awards isanzwe ishimira urubyiruko rwagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu kwihangira imirimo no guhanga ibisubizo ku bibazo byugarije sosiyete, mu gihe ArtsConnekt igamije guteza imbere impano z’abahanzi no kubafasha kubyaza umusaruro ibyo bakora.


Ku rundi ruhande, Aguka Ideation Programme ikomeje gufasha urubyiruko rufite ibitekerezo by’imishinga kubihindura ibikorwa bifatika, binyuze mu mahugurwa, ubujyanama n’inkunga zitandukanye.


Uyu muhango wohereje ubutumwa bukomeye bwo gukomeza gushyigikira urubyiruko nk’imbaraga zubaka ejo hazaza h’u Rwanda, unashimangira ko guhanga udushya, ubuhanzi n’ubushabitsi ari inkingi zikomeye z’iterambere rirambye.


Mukimbiri Wilson

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version