kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Gicurasi 2022, mu rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro urubanza rwa Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2017 , byemejwe ko rubera mu muhezo aho agiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Miss Elsa akurikiranywe ho icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, aregwa muri dosiye imwe na Notaire Uwitonze Nasira, ushinjwa kumufasha mu guhimba inyandiko mpimbano no gutanga ubuhamya bw’ibonyoma.

Umwunganizi wa Iradukunda Elsa yasabye ko urubanza rwashyirwa mu muhezo, kuko asanga aribyo byatuma uwo yunganira aburana atekanye. Yakomeje avuga ko atari k’ubw’uwo yunganira gusako ko n’amazina y’abavugwa muri uru rubanza bakeneye kurindirwa umutekano. Ibi kandi byasabwe na Iradukunda Elsa ko yumva urubanza rwe rwaburanishirizwa mu muhezo

Ubushinjacyaha bwemeje ubu busabe bw’aba bombi , buvuga ko hakurikijwe uburemere bw’iyi dosiye, kuyiburanishiriza mu muhezo aribyo byaba byiza. Urukiko rwahise rufata icyemezo cyo gushyira uru rubanza mu muhezo.

Miss Iradukunda Elsa yatawe muri yombi ku Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022, akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano no kubangamira iperereza rifitanye isano n’ibyaha bishinjwa Ishimwe Dieudonné umuyobozi wa kompanyi yitwa Rwanda Inspiration Back Up yateguraga irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda.

ku wa mbere tariki ya 16 Gicurasi 2022, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasomye umwanzuro w’urubanza rwa Ishimwe Dieudonné (Prince Kid) mu ruhame, mu gihe yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo urubanza rwe rwabereye mu muhezo, maze Urukiko rwanzura ko, Ishimwe Dieudonné azakurikiranwa ku byaha bibiri byo:

Gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina
Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina

Mu gihe Ikindi cyaha muri bitatu yari akurikiranweho cyo: gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato yagihanaguweho .

Share.
Leave A Reply