Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwaburanishije urubanza rw’ubujurire rwa Urayeneza Gerard wahoze ayobora Ibitaro bya Gitwe n’ishuri ryaho aho yajuririye igihano cyo gufungwa burundu yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga akaba ari kumwe n’abandi bafunganywe na we.
Ubushinjacyaha bubarega ibyaba bibiri, Kuba Ikitso ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’icyaha cyo Kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu cyumba cy’Urukiko no hanze yacyo hari abantu benshi baje gukurikira iburanisha ubwo urubanza rwabaga kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Ugushyingo, 2021 kwinjira mu Rukiko byasabaga kubanza gutanga ibisobanuro.
Abacamanza batatu n’Umwanditsi w’Urukiko ni bo baburanisha Urayeneza Gerard n’abandi bafunganwe bajuririye ibihano bahawe.
Ukuriye Inteko iburanisha Muhima Antoine yabanje guha ijambo umutangabuhamya ushinja, Jean Bosco Muhayimana (Asanzwe akora akazi k’Ubushinjacyaha), umucamanza yamubajije niba abaregwa hari uwo baziranye, umutangabuhamya asubiza ko bose abazi bisanzwe. Umucamanza yongeye kumubaza niba abaregwa hari urwango bafitanye, Umutangabuhamya Bosco asubijza ko urwango barufitanye kuko abaregwa bamuhemukiye.
Umucamanza yamubajije icyo azi kuri Gerard, umutangabuhamya Jean Bosco avuga ko icyo amuziho ari uko yari afite itongo ryajugunywemo Abatutsi, ikindi kandi yanashinze ishuri rya ESAPAG (Ecole Secondaire de l’Association des Parents Adventistes de Gitwe) ari n’Umuyobozi waryo, ikindi yongeyeho ko Gerard yari umucurabwenge muri Gitwe.
Yavuze kandi ko Interahamwe zo ku rwego rw’Igihugu zazaga zireba Gerard nk’umuntu wari uzi ubwenge muri Gitwe bagakorana inama zo kwica Abatutsi aho yanavuze ko banateguye inama hicwa Abatutsi b’aba Pasitori bari bahungiye i Gitwe.
Umutangabuhamya Bosco Muhayimana yongeyeho ko Gerard yabaye icyitso muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho ngo yatangaga ibikoresho bigizwe n’imbunda zo kwica Abatutsi, izo mbunda ngo yari yazihawe n’umusirikare, maze na we arazifata aziha abana be, izindi zihabwa abakozi bo ku Bitaro bya Gitwe Gerard yayoboraga.
Umutangabuhamya Bosco yongeyeho ko Gerard yatanze imodoka ipakirwamo Abapasitoro bajya kwicwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Bosco kandi yavuze ko Rutaganda Dominique ufunganwe na Gerard wari inyangamugayo mu Nkiko Gacaca yari incuti y’akadasohoka ya Gerard cyane ko yari yaranamuhaye akazi ko gukoresha amasuku mu Bitaro anaha abana be akazi byatumye ngo ahishira Gerard ku makuru ye yose.
Ati “Natanze amakuru mu ikusanyamakuru Inkiko Gacaca ziburanisha abandi bose ariko Gerard we ntibyahabwa agaciro kuko ataburanishijwe.”
Umutangabuhamya Bosco yakomeje avuga ko Nyakayiro ufunganwe na Gerard nubwo yarokotse Jenoside ariko yanze gutanga amakuru kuri Gerard kuko yari muramu we, kandi yari asanzwe anubakisha mu Bitaro bya Gitwe Gerard yaramuhaye akazi.
Bosco akanavuga ko Nsengiyaremye Elise yari umwanditsi mu nyangamugayo za Gacaca ariko yahishiriye Gerard kuko yari incuti ye y’akadasohoka yari yaranamuhaye akazi ashinzwe imari n’ubutegetsi mu Bitaro bya Gitwe.
Umutangabuhamya Bosco yavuze ko hari umunyeshuri wiciwe imbere y’ishuri rya ESAPAG umurambo we ntiwashyingurwa mu cyubahiro bajya babikomozaho Gerard ntabihe agaciro nyuma uza kuboneka ari uko n’indi mibiri 10 y’abantu ibonetse.
Umucamanza yamubajije niba Gerard hari uruhare yaba yaragize mu iyicwa ry’umwana. Bosco amusubiza ko uruhare yarugize kuko yanangaga ko bashyingura uwo mwana witwaga Ephraim mu cyubahiro.
Nyuma y’umutangabuhamya Bosco ijambo ryahawe umutangabuhamya Mukamuhire Ruth wari umurezi icyo gihe, avuga yari yarahungiye i Gitwe maze ahishwa n’umuntu muri icyo gihe ngo yumvise Gerard ari kumwe n’Interahamwe yumva avuga ko bajyiye gushaka intwaro i Nyanza mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Havuyeho umutangabuhamya Ruth hakurikiraho Abumuremyi Hycenthe, yavuze ko Gerard yabaga kuri barriere yari ku ishuri rya ESAPAG we n’abahungu be bafite imbunda, Hycenthe yemeza ko yamubonye kuri barriere inshuro ebyiri akanemeza ko Samuel Nyakayiro (bafunganwe na Gerard) yagiye amuhishira mu bihe bitandukanye.
Umucamanza yakomeje kumva abatangabuhamya bashinja Gerard na bagenzi be aho baregwa icyaha cyo gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi n’icyaha cyo kuba icyitso ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi kihariye Urayeneza Gerard.
Iburanisha rirakomeza kuri uyu wa Kane tariki 11 Ugushyingo, 2021 humviswe undi mutangabuhamya ushinja, hakurikiraho kumvwa abandi batangabuhamya bashinjura.