Umwami Charless III yarahiriye kuba Umwami w’u Bwongereza mu muhango watambutse ‘bwa mbere’ imbona nkubone kuri Televiziyo

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Nzeri 2022 mu ngoro ya St James’s Palace i London, King Charles III yarahiriye kuyobora u Bwongereza, Ibikorwa by’ibwami bikaba byaherukaga kugaragara kuri TV ni 1952, nyuma y’urupfu rwa se w’umwamikazi.

Yemejwe nk’umwami, nyuma y’uko Ku mugoroba wo kuwa Kane, tariki 8 Nzeri, hamenyekanye inkuru y’akababaro ko Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, yatanze azize uburwayi, nk’uko byemejwe n’ingoro y’u Bwongereza ‘Buckingham Palace’.

Akomara gutanga, yahise asimburwa ku ngoma n’umuhungu we, Igikomangoma Charles ubu ufite imyaka 73 y’amavuko.

Mu ndahiro ye, King Charless III yasezeranyije kubakira ‘ku rugero rwiza’ Umwamikazi Elizabeth uherutse gutanga yamusigiye. Yavuze ko yumva neza inshingano zimutegereje.

Umwami yarahiriye imbere y’akanama kagizwe n’abagize Akanama k’Abiru cyangwa Privy Council – itsinda ry’abadepite bo ku rwego rwo hejuru, bo mu gihe cyashize n’abari mu mirimo ubu, n’abandi bantu bakomeye bo mu nzego zitandukanye (peers) – hamwe n’abandi bategetsi bamwe bo muri leta, aba ambasaderi ba Commonwealth, n’umukuru w’umujyi wa London.

Uyu muhango kandi witabiriwe n’ababaye ba Minisitiri b’Intebe 6 barimo Theresa May na Boris Johnson baheruka.

Kwimikwa kwashyizweho umukono n’abategetsi bamwe bakomeye barimo minisitiri w’intebe, Musenyeri mukuru wa Canterbury, n’umutegetsi mukuru wo muri leta – ushyirwaho n’ubwami ku nama bugiriwe na minisitiri w’intebe – uzwi nka Lord Chancellor.

Nyuma yo kurahirira kuba Umwami w’u Bwongereza, abateraniye mu cyumba umuhango wabereyemo, bahurije hamwe amajwi baramusabira bati “Mana rengera Umwami”.

Charles III yahindutse umukuru wa Commonwealth, ishyirahamwe ry’ibihugu 56 byigenga hamwe n’abaturage miliyari 2.4. Muri 14 muri ibi bihugu, hamwe n’Ubwongereza, Umwami ni we mukuru wa leta.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version