Kuri uyu wa kabiri Kamena, Umwami w’Ububiligi Philippe Léopold Louis Marie n’Umwamikazi Mathilde baratangira uruzinduko rwabo rw’iminsi irindwi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Uru ruzinduko rwe rwambere muri iki gihugu kuva yakwima ingoma mu mwaka wa 2013, rwari ruteganyijwe kuba muri Werurwe uyu mwaka wa 2022, ariko rurasubikwa kubera igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine.

Mu kwezi kwa gatandatu 2020, Ku nshuro yambere, Umwami w’Ububiligi yagaragaje kwicuza ku mugaragaro kubera ibyo igihugu cye cyakoreye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe cy’ubukoroni. Ububiligi bwakoronije iki gihugu kuva mu kinyejana cya 19 kugeza kibonye ubwigenge ku itariki ya 30 z’ukwezi kwa gatandatu mu 1960.

Christian Bushiri Ongala, umujyanama wa Perezida Antoine Félix Tshisekedi, yabwiye BBC ko nta kintu na kimwe gishobora kuba indishyi y’abantu bapfuye igihe Ababiligi bakoronizaga iki gihugu.

Yagize ati: “Hari abantu babarirwa muri za miliyoni bishwe bunyamaswa ku nkeke y’ubukoroni, nta miliyari z’amadolari zishobora kuba indishyi ku buzima bw’abantu. Turi mu murongo wuko byemerwa, mu murongo w’umubano usanzwe, atari mu murongo wo gusaba indishyi”. Yakomeje agira ati: “Rero, niba Umwami yaremeye ibi, ni intambwe yateye yerekeza mu cyerekezo cyiza, kandi tugomba guha agaciro abaturage bakojejwe isoni muri iki gihe cy’ubukoroni.”

Uruzinduko rw’Umwami Philippe muri Congo, rwagarutsweho cyane mu bitangazamakuru mu kwezi gushize, aho byavugaga ko rugomba gutangira none tariki ya 7 kugeza ku ya 13 uku kwezi kwa Kamena, rukazakurkirwa n’umuhango ukomeye uteganyijwe kubera i Buruseri mu Bubiligi tariki ya 20 Kamena uyu mwaka wo gushyikiriza Congo “Iryinyo” rya Patrice Lumumba, wishwe azira kuba yarari kwaka ubufasha Repubulika zunze ubumwe z’abasoviete ngo zifashe Congo kubona ubwigenge busesuye, aho yakoronizwaga n’u Bubiligi.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version