Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango wa Commonwealth bakomeje gusesekera muu Rwanda aho bitabiriye inama ya CHOGM, ibura amasaha make gusa ngo ibe.
Iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma iteganyijwe kuwa Gatanu tariki 24 Kamena 2022, igiye kuba nyuma y’izindi z’amahuriro atandukanye agize Commonwealth zimaze iminsi ziba.
Umwami Mswati III yahasesekaye mu myambaro gakondo
Umwami wa eSwatini, Mswati III yatunguye benshi ubwo yageraga i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane yambaye imyambaro gakondo yo mu gihugu cye.
Uyu Mwami wari urikumwe n’umwe mu bagore be yageze ku kibuga cy’indege aherekejwe n’itsinda rinini ry’abantu baturukanye muri eSwatini. Akihagera we n’abamuherekejwe bahise bashyirwa mu modoka igomba kubajyana aho bari bucumbikirwe.
Ubwami bwa eSwatini bwinjiye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza mu 1968.
Perezida Kenyatta yahasesekaye
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane nibwo indege itwaye Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.
Perezida Kenyatta witabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth, yakiriwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo mu Rwanda, Dr. Ernest Nsabimana.
Kenya yinjiye muri uyu muryango mu 1963.
Perezida Kenyatta yatangiye kuyobora Kenya mu 2013, biteganyijwe ko iyi ariyo CHOGM ya nyuma yitabiriye nka Perezida wa Kenya kuko ari kugana ku musozo wa manda yemererwa n’Itegeko Nshinga ry’iki gihugu.
Emir wa Qatar yageze i Kigali
Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar, Igikomangoma Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali.
Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani uri mu banyacyubahiro bitabiriye Inama ya CHOGM yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.
Nubwo Qatar itari mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yitabiriye iyi nama nk’umutumirwa ndetse n’umufatanyabikorwa w’ibihugu bigize uyu muryango.
Julius Maada wa Sierra Leone
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, Perezida wa Sierra Leone, Julius Maada nawe yageze mu Mujyi wa Kigali, yiyongera kuri bagenzi be bamaze kugera mu Rwanda, aho bitabiriye Inama ya CHOGM.
Iki gihugu cyinjiye mu Muryango w’Ibikoresha Icyongereza, Commonwealth mu 1961 nyuma y’uko kibonye ubwigenge kuko cyakolonizwaga n’u Bwongereza.
Julius Maada ni Perezida wa Sierra Leone kuva mu 2018.
Australia irahagarariwe
Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Australia, Richard Marles nawe yamaze kugera mu Rwanda, asanga abandi bayobozi bakuru b’ibihugu bahageze bitabiriye Inama ya CHOGM.
Ku Kibuga cy’Indege cya Kigali yakiriwe n’Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu by’Ubukungu, Francis Gatare.
Iki gihugu cyinjiye muri Commonwealth mu 1931, umwaka wasize ibindi bihugu nka Canada, New Zealand na Afurika y’Epfo nabyo byinjiye muri uyu muryango.
Mu 2011 iki gihugu cyahawe kwakira Inama ya CHOGM.
Perezida wa Maldives yageze i Kigali
Perezida wa Maldives, Ibrahim Mohamed Solih ni umwe mu bandi Bakuru b’Ibihugu bamaze kugera i Kigali, aho bitabiriye Inama ya CHOGM.
Perezida Ibrahim Mohamed Solih yageze ku Kibuga cy’Indege cya Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2022. Yakiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney.
Maldives ni kimwe mu bihugu bigize Umuryango wa Commonwealth kuko yawugezemo mu 1982. Mu 2016 iki gihugu cyasabye kuva muri uyu muryango ndetse kirabyemererwa.
Nyuma y’igihe, Maldives yisubiyeho kuri iki cyemezo, mu 2020 yaje kongera kwakirwa muri uyu muryango.
Kugira ngo uyu mwanzuro ufatwe byasabye Perezida Ibrahim Mohamed Solih kwandikira Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth agaragaza ko igihugu cye gifite ubushake bwo gusubira muri uyu muryango.
Maldives ni ikirwa giherereye mu Majyepfo ya Aziya mu Nyanja y’u Buhinde. Gituranye na Sri Lank n’u Buhinde.
Perezida Ibrahim Mohamed Solih yatorewe kuyobora iki gihugu mu 2018.