Mu gihe mu mwaka ushize wasize ingo miliyoni 2 zigezweho n’umuriro w’amashanyarazi, abaturage hirya no hino mu gihugu baravuga ko bafite icyizere ko umwaka wa 2024 uzasanga nabo bafite amashanyarazi nkuko bikubiye muri gahunda ya guverinoma.

Abo amashanyarazi yagezeho bashimangira ko ari kimwe mu byihutisha iterambere ry’abaturage muri rusange.

Ni bamwe mu baturage bo mu karere ka rulindo bamaze igihe gito babonye umuriro w’amashanyarazi, barawukoresha ibintu bitandukanye ubusanzwe byabasabaga kujya gukoresha mu mugi wa Kigali.

Kuva mu mwaka wa 2000 kugera mu mpera z’umwaka ushize, ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zarazamutse ziva kuri 2% gusa zigera kuri 75.3%, ubariyemo izisaga 50.9% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange ndetse na 24.4% zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange, yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba ndetse n’afatiye ku miyoboro itari iya rusange.

Gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi kuri bose iteganya ko mu 2024 ingo zingana na 70% zizaba zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange naho 30% zikazaba zikoresha amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange.

Abaturage bo mu ntara y’Iburasirazuba bavuga ko amashanyarazi yatangiye kubageraho abandi baracyategereje kandi ngo bafite icyizere cyo kuyabona mu gihe cya vuba.

Kugeza ubu muri rusange umuriro igihugu gifite ungana na megawati 276 aho 50% byawo ari umuriro uturuka ku mazi, hafi 20% ni ingufu zikomoka kuri Gaz Méthane, umuriro ungana na 5% wo uva ku bikomoka kuri peterol, umuriro ungana na 17% uturuka kuri Nyiramugengeri  naho 8% ni umuriro uturuka ku mirasire y’izuba.

Hirya no hino mu gihugu kandi hari imishinga y’ingomero z’amashanyarazi zirimo kubakwa zitezweho gutanga umusanzu ukomeye mu kwegereza abaturage amashanyarazi.

Umushinga w’urugomero rwa Rusumo uzatanga megawatt 81 z’amashanyarazi uhuriweho n’u Rwanda, Tanzania n’u Burundi biteganijwe ko kubaka uru rugomero bizasozwa muri uyu mwaka wa 2023.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yizera ko kuzura k’uru rugomero bizazamura umubare w’abafite amashanyarazi muri aka karere.

Mu mpera z’umwaka wa 2022, u Rwanda rwujuje miliyoni 2 z’ingo zimaze kugerwaho n’umuriro w’amashyarazi bivuze ko buri rugo urubariye abantu 5, nibura abagerwaho n’amashanyarazi baba bagera kuri miliyoni 10.

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’Ibikorwaremezo, Fidele Abimana avuga ko uyu muhigo uca amarenga y’uko intego igihugu cyihaye mu mwaka wa 2024 izagerwaho nta nkomyi.

Abasesengura iby’iterambere basobanura ko igihe imishinga yo kongera ingano y’amashanyarazi mu gihugu yabara irangiye, biteganijwe ko urwego rw’inganda rwagira ahagije ndetse ibiciro byayo bikaba byagabanuka cyane ko umuriro wanagurishwa mu bindi bihugu.

Share.
Leave A Reply