Umusirikare wa RDC yinjiye ku mupaka w’u Rwanda w’ahazwi nka Petite Barrière i Rubavu yitwaje imbunda , atangira kurasa amasasu menshi ku Bapolisi b’u Rwanda.

ku mupaka w’u Rwanda w’ahazwi nka Petite Barrière i Rubavu hinjiye umusirikare wa RDC yitwaje imbunda, maze atangira kurasa ku Bapolisi b’u Rwanda bari ku burinzi, mu kwirwanaho baramurasa isasu agwa hafi y’icyuma gitandukanya umupaka ku ruhande rw’u Rwanda.

Amakuru aturuka ku mupaka avuga ko ’Umusirikare wa RDC yaje mu Rwanda ari kurasa ku Bapolisi b’u Rwanda akomeretsa umwe. Abapolisi bagerageje kumucubya bamurasa isasu rya mbere riramufata akomeza guhatiriza, babonye amasasu abaye menshi aho bari bikinze, bahita bamurasa iryo mu mutwe.”

Amakuru y’iraswa ry’uyu musirikare, yemejwe n’igisirikare cy’u Rwanda (RDF) mu itangazo yashyize ahagaragara igira iti:

“Muri iki gitondo, ahagana mu ma saa 08:45 za mu gitondo, umusirikare wa congo utaramenyekana witwaje imbunda ya AK 47 yambutse umupaka wa “Petite Barrière” mu Karere ka Rubavu atangira kurasa abashinzwe umutekano mu Rwanda ndetse n’abasivili bambuka umupaka, bakomeretsa Abapolisi babiri b’u Rwanda. Umupolisi w’igihugu cy’u Rwanda wari ku kazi yarashe yirwanaho, kugira ngo arinde abasivili bambuka umupaka n’abakozi bashinzwe imipaka.

Umusirikare wa RDC yarashwe muri metero 25 imbere yubutaka bw’u Rwanda.

RDF yamenyesheje Itsinda rya Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM) kugira ngo ikore iperereza ku byabaye.

U Rwanda rwamenyesheje abayobozi ba DRC, kandi abashinzwe imipaka ya DRC n’u Rwanda basuye aho hantu. Turizeza abaturage ko ibintu kumupaka ubu bituje.”


Hari ibinyamakuru kandi byo muri RDC byatangaje ko uwo musirikare warashwe, yinjiye mu Rwanda yivovota, avuga ko agiye guhorera abavandimwe be baguye mu rugamba rushyamiranyije FARDC na M23.

Ibi bibaye nyuma y’uko ku wa Gatatu ku mupaka w’u Rwanda na RDC i Goma, habereye imyigaragambyo ikomeye y’Abanye-Congo bamaganaga u Rwanda barushinja gufasha umutwe wa M23 uhanganye n’igisirikare cy’igihugu cyabo, FARDC.

Abigaragambya bageze n’aho bashaka kwinjira ku butaka bw’u Rwanda ariko Polisi y’u Rwanda ibabuza kwinjira, gusa irabareka bakomeza kwigaragambiriza hakurya muri Congo. Bateraga amabuye mu Rwanda, gusa inzego z’umutekano z’u Rwanda ntizagira icyo zibatwara.

Guverinoma ya Congo ikomeje gushyira mu majwi u Rwanda irushinja ko ari rwo ruri inyuma y’umutwe wa M23, ndetse ko rwawufashije kwigarurira Umujyi wa Bunagana. Ni ibirego u Rwanda ruhakana, rukavuga ko nta sano n’imwe rufitanye n’uyu mutwe.

Ku rundi ruhande, uyu mutwe na wo uherutse gutangaza ko nta bufasha na buto uhabwa n’u Rwanda yewe ko n’imbunda n’amasasu ukoresha, bimwe ubigura n’abasirikare ba FARDC, izindi ko ari izo wahishe kera ubwo wahungaga.

Ibikorwa by’ubushotoranyi bya RDC ku Rwanda bimaze kumenyerwa, aho muri iyi minsi abavuga Ikinyarwanda bibasiwe cyane. Bose bashinjwa kuba bafitanye isano n’u Rwanda, aho bafatwa bakagirirwa nabi, imitungo yabo igasahurwa.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version