Buri mwaka, tariki 03 Gicurasi, u Rwanda rwifatanya n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubwisanzure bw’Itangazamakuru. Uyu uba ari umwanya wo kwibukiranya ko itangazamakuru, ari umusemburo w’iterambere, kuko aho rikorwa kinyamwuga riba ijwi rya rubanda, ikiraro hagati y’abayobozi n’abayoborwa. Uba ari n’umunsi wo kwibutsa ubuyobozi bw’ibihugu ko kubahiriza ubwisanzure bw’itangazamakuru ari inshingano za bwo.
Uyu mwaka, uyu munsi usanze u Rwanda rwarazamutse ku bijyanye n’uburyo Itangazamakuru rikora ryisanzuye, ugendeye kuri Raporo y’Umuryango w’Abanyamakuru batagira Umupaka [Reporters sans frontières (RSF)] ya 2022.
Iyi Raporo yagaragaje ko u Rwanda ruza ku mwanya wa 136 mu bihugu 180 biri muri iyo Raporo, mu bijyanye n’uburyo Itangazamakuru rikora ryisanzuye. Ni mu gihe umwaka wabanje rwari ku mwanya wa 156.
Nubwo iyi Raporo Ubuyobozi w’Urwego rwigenga rw’Abanyamakuru mu Rwanda [RMC] buvuga ko butayiha agaciro, kuko ngo abakabaye babazwa badahabwamo umwanya, nibura ngo ni ikimenyetso ko abayikora bazageza aho bagatangaza ukuri.
Cleophas BARORE uyobora RMC ati : “ Iyo raporo noneho ndumva yigije hafi umwanya igenera u Rwanda. Ubwo ni bo bazi noneho icyabakuye ku izima, aho bajyaga bashyira u Rwanda ubu ukaba usangayo ibihugu by’iwabo biri mu ntambara. Nibakomeze bazagera aho batange amanota atarimo kugabana imyanya idahinduka. Ni raporo ya bo si iyacu kuko mu nzego babaza RMC ntibarayibaza na rimwe. ”
Uyu muyobozi avuga ko ibijyanye no kubona amakuru no kuyatangaza mu bwisanzure biri ku rugero rwiza mu Rwanda ugereranyije n’amateka y’itangazamakuru mu Rwanda. “Uko biri kose ntitugifite televiziyo imwe rukumbi. Radio zirenze imwe, ibinyamakuru byandika (kuri murandasi) ni uruhuri. Ibi byose byishyiriraho imirongo ngenderwaho (ligne editoriale) ”
Yongeraho ko “ Gusa kwisanzura ni urugendo buri wese akora, buri gitangazamakuru gikora, ni urugendo na buri muturage asabwa gukora. Burahari ariko si 100%”
Raporo y’Ikigo Cy’igihugu gishinzwe Imiyoborere mu Rwanda (RGB), yitwa Rwanda Media Barometer (RMB) yo mu 2021, igaragaza ko ubwisanzure bw’Itangazamakuru buri kuri 93%. Ubwo gutanga ibitekerezo kuri 86%, ubwigenge ku murongo w’amakuru bukaba kuri 87%, na ho uburenganzira bwo kugera ku makuru bukaba kuri 94%. Iyi raporo, isohoka buri myaka ibiri, igaragaza ko kuri biriya bipimo bitatu gusa habayeho kuzamuka ku rugero rusange rugera ku 10% ugereranyije n’iheruka ya 2018, uretse ku gipimo cy’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo cyagabanutseho 4%.
ISATIBASUMBA Olivier, umaze imyaka 20 muri uyu mwuga, utemera iby’izi Raporo, dore ko avuga ko: “Sintinda kuri raporo zakozwe, yaba iz’Abanyamahanga cyandwa iya RGB kuko uburyo zikorwa simbwemera.” Asanga hakiri ibyo kunoza kugira ngo ubwisanzure bw’itangazamakuru bugerweho ku buryo bwuzuye. Agira ati: “ haracyari icyuho mu buryo itegeko ryerekeye kubona amakuru ryubahirizwa, ikiyongeraho hakaba hari na bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze batarumva ko itangazamakuru ari umufatanyabikorwa mwiza. Ngira ngo mujya mwumva ahantu abaturage batotezwa kuko bavuze ibitagenda neza aho batuye.”
Albert Baudouin TWIZEYIMANA, Uyobora ihuriro ry’Abanyamakuru bo mu Rwanda rigamije guteza imbere Amahoro, Uburenganzira bwa muntu na Demokarasi, binyuze mu gutangaza amakuru kinyamwuga ku bibazo bifitanye isano na yo [Pax Press], we asanga gukoresha nabi ikoranabuhanga rigezweho riri mu bikibangamiye ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda. Ati: “Uyu munsi itangazamakuru rihanganye n’Ikoranabuhanga, ibyo twakwita (New technologies cg digital Era) aho abantu bafungura imbuga nkoranyambaga za bo (website cyangwa YouTube) bakaba bashobora gukwirakwiza ibihuha.”
Yongeraho ko hari n’abakoresha izo mbuga babuza abandi ubwisanzure, bagatuka abashaka gutanga ibitekerezo mu bwisanzure. Cyakora ati : “Ubwisanzure bwo kurwego rw ’amategeko no ku rwego rw’imikorere burahari.”
Ubwisanzure bw’itangazamakurumu mu Rwanda burashyigikiwe ku rwego rw’amategeko kuko bunagenwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika ari na ryo riruta ayandi. Ingingo ya 38 y’iri tegeko ivuga ko : “Ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru buremewe kandi bwubahirizwa na Leta…’’