Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana Mushikirano Richard uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka ‘RICHARD MUS’ yashyize hanze indirimbo NAKWITURIKI ivuga ku buzima bwe, Abanyarwanda n’igihugu ni indirimbo ije ikurikira indi yari imaze ameze atatu yitwa NIWOWE URENZE.

RICHARD MUS avuga ko Igitekerezo cyo guhanga iyi ndirimbo NAKWITURIKI cyaturutse ahani ku buzima bwe , Ati:” Natekere ku ruhande bwite bw’ubuhamya byanjye , ndeba uburyo Imana yita ku muntu, ikakwitaho, ikaguha ubuzima, ikakurinda, ikakurindira umuryango noneho ndeba n’uburyo iturindira igihugu, iturinda twese Abanyarwanda cyangwa se uburyo Imana itwitaho nsanga ntacyo twayitura , ndareba nsanga ituro ridayagije. Gusa icyo twakora ni ukuyiha imitima no guhora tuyihimbaza, tuyinezeza no kuyikiranukira.

Nabuze icyo nakwitura Imana, niyo mpamvu nabitekerejeho cyane ndeba ibyo Imana idukorera biruta kure cyane ibyo twe twibwira ko turikorera. Niyo mpamvu indirimbo nayise NAKWITURIKI“.

RICHARD MUS avuga ko akomeje gukora cyane aho ateganya gukora akarangiza umuzingo w’indirimbo ze ( Album). Ati:” Ndateganya no kuzakora ibitaramo mu bihe bibaza uko Imana izagenda idushoboza.”

Byageze gute kugira ngo RICHARD MUS arimbe indirimbo zihimbaza Imana

RICHARD MUS mu buzima busanzwe ni umukisito w’itorero Zion Temple ishami rya Rubavu. mu mwaka 2008 yaririmbaga indirimbo zisanzwe ( Secular music) Aho yazikoreraga kwa Producer Lick Lick. Nyuma ntiyakomeje kuko yahise akomeza kwiga.

RICHARD MUS ubwo yarangizaga kwiga amashuri yisumbuye ( Secondary School) nabwo ntiyakomeje kuririmba ahubwo yahise yubaka urugo; icyo gihe nibwo yahise yakira Kristo nk’umwami n’umukiza.

Nyuma yagiye gushakisha ubuzima mu gihugu cya Cameroon igihugu gihereye muri Afurika yo hagati ( Central Africa), aza kugaruka mu mwaka wa 2022. Mu mwaka wa 2024 nibwo yongeye gusubira muri Studio atangira gukora indirimbo zihimbaza Imana.

Indirimbo NAKWITURIKI ije ikurikira indi yitwa NIWOWE URENZE Imaze amezi 3 isohotse

Share.
Leave A Reply