Umuhanzi Gsb Kiloz yashyize hanze indirimbo ye nshya, nyuma yo kubona ko hari abantu basuzugura abandi bakabakanga bitwaje abo baribo.

Amazina ye yiswe n’ababyeyi ni IRAGUHA Lando Fils, mu muziki azwi nka Gsb Kiloz. Gsb, mu magambo arambuye bisobanuye “Gang star boy.” Nyuma yo gukora indirimbo zitandukanye zagiye zikundwa n’abatari bake, kuri ubu uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “NTIWANKANGA.” Ni indirimbo iri mu njyana ya HIPHOP ariyo Gsb asanzwe akora, ikaba yasohotse mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Mu kiganiro yagiranye na Impano.net, Gsb Kiloz, yatangaje ko iyi ndirimbo yayikoze agamije gutanga ubutumwa ku bantu basuzugura abandi kubera abo baribo.

Ati “Iyi ndirimbo nayikoze nyuma yo kubona ko hari abantu basuzugura abandi bakabakanga bitwaje abo baribo.” Nyuma yo kumva ubutumwa buri muri iyi ndirimbo, twashatse kumenya aho uyu muraperi yakomoye iyi mpano y’ubuhanzi, maze adusubiza agira ati “Ntawo mu muryango nzi gusa sogokuru yacurangaga inanga nkabikunda, akanyereka uko bayicuranga mbere y’uko yitaba Imana nkiri muto.”

Gsb Kiloz, yongeyeho ko nk’umuraperi kandi w’umunyarwanda, afite intego yo gutanga umusanzu ku gihugu cyamubyaye ndetse no kugera ku rwego mpuzamahanga. Ati “Nshaka gutanga umusanzu ku gihugu cyanjye nkoresheje impano yanjye. Mu myaka itanu iri imbere nshaka kuzaba ndi ku rwego mpuzamahanga nkorana collabo n’abahanzi bo mubindi bihugu.”

Umuhanzi Gsb Kiloz washyize hanze indirimbo ye nshya

Indirimbo “Ntiwankanga” ya Gsb Kiloz, yakozwe na producer Nexus mu buryo bw’amajwi, naho mu buryo bw’amashusho itunganywa n’itsinda rya Belo Gang, isozwa na Director Li. Kiloz, yifuza ko iyi ndirimbo yagera kure hashoboka ndetse abakunzi b’umuziki nyarwanda bose ikabageraho.

Mu butumwa yageneye abakunzi b’indirimbo ze, harimo kubasaba gukomeza kumushyigikira, gusangiza abandi ibihangano bye, no kuba abakunda.

Yagize ati “Icyo nabwira abakunzi n’abafana banjye ni ugukomeza kunshyigikira, bakanda subscribe kuri channel yanjye yitwa Gsb Rwanda, bagakomeza no gusangiza ibihangano byanjye kuri bagenzi babo ndetse bakumva n’ubutumwa bukubiye mu ndirimbo mbaha ari nako bampa ibitekerezo kuko nabyo bimfasha kumenya igikwiye kurushaho. Kandi ndabakunda cyane.”

Umuhanzi Gsb Kiloz, yatangiye umuziki kumva akiri umwana muto, gusa yatangiye kubikora nk’umwuga mu mwaka wa 2017. Amaze gushyira hanze indirimbo zitandukanye yaba mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho. Iri hanze ubu ari nayo asaba abakunzi be kumva, kureba no gusangiza abandi yitwa “Ntiwankanga.”

Share.
Leave A Reply