Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kubera impanuka yabaye ejo tariki ya 27 Werurwe,mu Karere ka Rubavu, umuhanda Rubavu- Musanze- Kigali ko utari nyabagendwa.

Ni ubutumwa polisi yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter aho yagize iti”Turabamenyesha ko kubera impanuka yabaye ejo mu Karere ka Rubavu, umuhanda Rubavu- Musanze- Kigali ko utari nyabagendwa.”

Ubutumwa bwa Polisi bukomeza buvuga ko “Abakoresha uwo muhanda baragirwa inama yo gukoresha imihanda: 1. Gisenyi-Brasserie-Burushya-Pfunda-Mahoko-Musanze-Kigali.”

Abajya n’abava i Rubavu kandi bakoresha umuhanda “Gisenyi-Buhuru-Giko-Murara-Rugerero-Musanze-Kigali.”

Polisi yasabye abakeneraga gukoresha uyu muhanda kwihanganira impinduka, ivuga ko  hari gukorwa ibishoboka byose kugirango uyu muhanda ufungurwe mugihe cya vuba. Abapolisi baraza kuba bari ku muhanda babayobore.

Ubutumwa bwa Polisi yanyujije kuri Twitter

Impanuka y’ikamyo bivugwa ko yabuze feri, yahitanye umupolisikazi n’umumotari wari umuhetse, abandi bagenzi 2 barakomereka.

Iyo mpanuka yabereye mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo mu Karere ka Rubavu, hafi y’ibitaro bya Gisenyi, kuri iki Cyumweru tariki 26 Werurwe 2023, iyo kamyo ikaba yagonze n’ibindi binyabiziga.

Amakuru yatangajwe n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, avuga ko icyateye iyi mpanuka ari ikamyo yavaga i Kigali yerekeza mu mujyi wa Gisenyi yabuze feri, iragenda igonga imodoka ya Coaster, irakomeza igonga Daihatsu yari ipakiye amatungo, irakomeza igonga na moto yari ihetse uyu mupolisi witabye Imana hamwe n’umumotari wari umuhetse.

CIP Mucyo yakomeje agira ati “Umushoferi wari utwaye iyi modoka yahise atoroka aburirwa irengero, ariko inzego z’umutekano ziracyamushakisha”.

Atanga ubutumwa ku bantu batwara ibinyabiziga, ko bagomba kwitonda mu nzira bagendamo bakubahiriza amategeko y’umuhanda, ndetse bagasuzumisha ibinyabiziga byabo bakareba ko byujuje ubuziranenge.

Yongeraho ko abashoferi bakwiye kugenda mu muhanda bitonze ntibarangare, kuko ikigaragara ahabereye iyi mpanuka hakunze kubera izindi, bityo ko bakwiye kwitonda bakamenya imiterere y’umuhanda bagendamo.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version