Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ ubwikorezi, RTDA, babinyujije kuri Twitter, cyatangaje ko umwaka utaha kizatangira ibikorwa byo kwagura no gusana umuhanda wa Kigali-Muhanga.

Ni mu gihe hari hashize igihe abawukoresha binubira uko ubu umeze.

Ku kiraro cya Nyabarongo ahazwi nko kuri ruriba ku muhanda  ugana mu Majyepfo n’Uburengerazuba bw’igihugu, byibura muri masegonda 30  haba hanyuze imodoka.

Kenshi iyo hatangiritse bibangamira urujya n’uruza, uhansanga umubyigano w’ibinyabiziga, icyo abawukoresha babona biterwa n’ubuto n’ubusaze bw’umuhanda.

Babinyujije kuri Twitter, ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi, RTDA kigaragaza ko ubu hari kunozwa inyigo ku gutunganya no gusana uyu muhanda kuva kuri Nyabugogo kugeza ahitwa Bishenyi ukagurwa.

Kivuga ko kwagura no gusana ibi bice by’umuhanda ukoreshwa cyane buri munsi bizanafasha kugabanya impanuka zawuberagamo kubera  imiterere yawo, binagabanye ingengo y’imari yawutangwagaho bya hato na hato kubera kuwusana.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version