Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangije urubuga ruhuza abantu bo hirya no hino ku Isi kugira ngo bamufashe gutsinda intambara n’Uburusiya no kubaka ibikorwa remezo by’igihugu, igikorwa cyiswe:UNITED24.

Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatatu, Gicurasi 2022, Inama mpuzamahanga y’abaterankunga yakusanyije miliyari 6 z’amayero zigomba guhabwa Ukraine.

Minisitiri w’intebe wa Polonye, ​​Mateusz Morawiecki, yatangaje ko inama mpuzamahanga y’abaterankunga yabereye i Warsaw ikusanya inkunga ya Ukraine ingana na miliyari 6.16 z’amayero , kugira ngo ifashe igihugu cya Ukraine cyugarijwe n’intambara.

Mu nama yayobowe na Polonye ndetse na Suwede, ibihugu nka Finlande, Repubulika ya Ceki, Korowasiya n’ibindi byiyemeje gutanga miliyoni y’amayero yo gushyigikira ibikorwa by’ubutabazi n’iby’igisirikare muri Ukraine.

Komisiyo y’Uburayi yemeye kandi miliyoni 200 z’amayero mu gufasha abimuwe muri Ukraine .

Zelensky yagize ati: “Amafaranga yose azoherezwa muri banki nkuru y’igihugu cya Ukraine kandi ahabwe minisiteri zibishinzwe.” 

Yerekanye ko guverinoma ye izatanga amakuru “buri masaha 24” yerekeye uko amafaranga yakoreshejwe.

Zelensky kandi yahamagariye abantu basanzwe ku Isi kumufasha kwigarurira umujyi wa Moscou.

Yavuze ko Ukraine “izahora yibuka” umusanzu wabo.

Abinyujije kuri Twitter,Ati :”Twatangije gahunda y’Isi yose .Igice cyayo cyambere ,ni  Urubuga rwo gukusanya inkunga yo gushyigikira Leta. Indi mishinga n’izindi gahunda bizongerwaho vuba.”

Nk’uko tubikesha igitangazamakuru cyo mu Bufaransa (France 24),none ku wa Kane  minisitiri w’intebe wa Polonye arakira inama mpuzamahanga y’abaterankunga mpuzamahanga ku rwego rw’umurwa mukuru wa Polonye ku bufatanye n’ibindi bihugu by’Uburayi.

 Ikigamijwe ni ukurebera hamwe icyakorwa hagamijwe gushyigikira igisubizo cy’umuryango w’abibumbye gikora ibikorwa by’ubumuntu muri Ukraine ndetse no kuganira ku ntambwe iganisha ku gushyigikira ingufu za Kyiv mu guhangana n’ubukungu.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version