Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yirukanye Umuyobozi w’Urwego rushinzwe iperereza n’umutekano w’igihugu (SBU) n’Umushinjacyaha mukuru, bazira ko inzego bayoboye ziri kubamo ubugambanyi.

Ivan Bakanov wayoboraga Urwego rushinzwe umutekano w’igihugu na Iryna Venediktova wari Umushinjacyaha mukuru, birukanywe mu gihe bivugwa ko abantu bagera muri 60 bahoze ari abakozi ba leta muri izo nzego ubu barimo gukorera mu nyungu zirwanya Ukraine, mu bice byamaze kwigarurirwa n’u Burusiya.

Kugeza ubu nibura ibirego 651 bijyanye n’ubwinjiracyaha ndetse n’icyaha cy’ubugambanyi nibyo bimaze gufungurwa ku bahoze ari abakozi b’inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko.

Mu mashusho yasakaje kuri iki cyumweru, Perezida Zelensky yavuze ko ibi byaha byibasira umusingi w’umutekano w’igihugu biteye kwibaza ibibazo byinshi ku bayobozi b’izo nzego.

Yakomeje avuga ko buri kibazo muri ibyo byose kigomba kubonerwa igisubizo.

Ukwirukanwa k’umuyobozi wa SBU, Ivan Bakanov, akaba n’inshuti yo mu bwana ya Zelensky, kubayeho nyuma y’ifatwa ry’uwahoze ari umuyobozi wa SBU muri Crimea, agace kigaruriwe n’u Burusiya mu 2014, Oleh Kulinych, ashinjwa ubugambanyi.

Uru rwego ruzwi nka SBU rushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko, iperereza n’umutekano w’igihugu muri Ukraine. Runafite umutwe wihariye ushinzwe umutekano ufasha cyane mu kurwanya iterabwoba, uzwi nka Alpha Group.

Kwirukanwa k’ Umuyobozi w’Urwego rushinzwe iperereza n’umutekano w’igihugu (SBU) hmwe n’Umushinjacyaha mukuru, bibaye gihe iki gihugu gikomeje guhangana n’u Burusiya mu ntambara yatangiye ku wa 24 Gashyantare 2022.

Iryna Venediktova wari Umushinjacyaha mukuru, yirukanywe na Perezida Zelensky.
Share.
Leave A Reply