Amakuru dukeshya igitangazamakuru gikorera muri Uganda Chimpreports, cyanditse ko Sergeant Robert yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano muri iki gihugu agafungirwa ahitwa Masanafu muri Kampala.
Iki gitangazamakuru , cyatangaje ko Robert yatawe muri yombi akurikiranyweho kwinjiza mu gihugu intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Sergeant Major Kabera Robert yavuye mu Rwanda ahunze ubutabera mu mpera za 2020, aganira na Daily Monitor ikorera muri Uganda, Yavuze ko yatorotse ku wa 18 Ugushyingo ari kumwe n’umugore we, yinjira ku butaka bwa Uganda anyuze mu nzira zitemewe ku mupaka wa Kagitumba. Ngo yasize mu Rwanda abana be batatu bakuru n’uruhinja rw’amezi arindwi.
Ngo ubwo yavaga mu Rwanda yajyanye n’urwo ruhinja, gusa ageze ku mupaka wa Kagitumba mu nzira yagombaga kunyuramo asanga irimo amazi menshi, afata umwanzuro wo kurusigira abagiraneza bari hafi aho kugira ngo rutarohama arusiga mu Rwanda atyo akomezanya n’umugore we.
N’ubwo yatangaje ibyo ariko , ku ruhande rw’Urwanda ,Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ingabo z’u Rwanda umunsi umwe nyuma y’uko atorotse, ryavugaga ko hatangiye iperereza ku byaha ashinjwa. “Ishami ry’Ubushinjacyaha mu Gisirikare cy’u Rwanda, ryatangiye iperereza ku byaha bishinjwa Sergeant Major Kabera Robert a.k.a “Sergeant Robert” bijyanye no gusambanya umwana wo mu muryango we.” Rikomeza rigira riti “Ibi byaha bivugwa ko byakozwe tariki ya 21 Ugushyingo 2020 mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.”
Sergeant Major Kabera Robert wari umusirikare w’Urwanda, yamamaye nka “Sergeant Robert” nk’izina akoresha mu muziki aho yakoze indirimbo zamenyekanye cyane zirimo nka :IMPANDA,SAKATA,UBUDASA , MILITARY LOVE, HAPPY SOLDIER n’izindi yagiye Kandi akunda guhanga indirimbo zarataga ubudasa n’ubutwari bw’ingabo za RPF INKOTANYI.
Yatorotse igisirikare cy’u Rwanda mu 2020. Bivugwa ko tariki ya 21 Ugushyingo uwo mwaka, yasambanyije umwana we w’umukobwa ufite imyaka 15 y’amavuko mu rugo rwe ruri mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, nyuma yo gukora icyo cyaha akaba yarahise aburirwa irengero.
Amakuru dukesha IGIHE n’uko cyamenye ko uyu wari umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda mbere yo gusambanya umwana we, yari yasinze ku buryo bukomeye. Kandi ko hari amakuru avuga ko nyuma y’uko atawe muri yombi, ashobora no koherezwa mu Rwanda kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera bw’Urwanda hakurikijwe amasezerano yo muri Gashyantare 2020, U Rwanda na Uganda byasinyanye yo guhererekanya abanyabyaha. Yasinyiwe mu nama yahuje abakuru b’ibihugu bane igamije kugarura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi yabereye i Gatuna ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda.