Ifatwa rya Dr Besigye rije nyuma y’amasaha make Perezida Museveni, avugiye kuri televiziyo ku mugoroba wo kuri icyi cyumweru, ko yanze ko bishoboka ko hagabanywa imisoro mu rwego rwo gukumira izamuka ry’ibicuruzwa by’ingenzi muri Uganda.

Polisi yataye muri yombi uyu munyapolitiki  Kizza Besigye nyuma yo kugerageza kuva mu rugo rwe i Kasangati, mu Karere ka Wakiso. Kugeza ubu afungiye mu modoka ya polisi.

Umuyobozi w’ishyaka PFT yerekezaga mu mujyi wa Kasangati kugira ngo yongere akore imyigaragambyo yamagana ibiciro by’ibicuruzwa biri hejuru muri iki gihugu, abapolisi bamufashe bamushyira mu modoka ya polisi ubu ihagaze hafi y’urugo rwe.

Dr Beisgye ati: “Ntabwo nzemera ko mfungiranwa mu nzu yanjye nk’uko ndi imfungwa mu gihugu cyanjye. Ibi bigomba guhagarara.”

Abapolisi nta mpamvu n’imwe batanze yo guta muri yombi Beisgye, ihuriro FDC kuva mu ntangiriro z’uku kwezi ryongeye kunenga guverinoma ya Perezida Museveni ko ntacyo yakoze kugira ngo ihoshe izamuka rihanitse ry’ibiciro ku bicuruzwa muri Uganda.

Ni ku nshuro ya gatatu Dr Besigye atabwa muri yombi mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri azira imyigaragambyo.

Share.
Leave A Reply