Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Kizza Besigye wari umaze ibyumweru hafi bibiri muri gereza yarekuwe, nyuma yo gutanga amafaranga y’ingwate.
Ku itariki ya 25 z’ukwezi gushize, Besigye yashinjwe kuba yarashishikarije abaturage ibikorwa by’ urugomo mu gihe yarimo kwegeranya abambari be mu myigaragambyo yo kwamagana izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa muri Uganda.
Nyuma yo gufatwa agafungwa, yemerewe kurekurwa atanze ingwate, ingana n’amashilingi ya Uganda angana na miliyoni 30. Umwunganira mu mategeko, ibi yarabyamaganye avuga ko “ari agahomamunwa”. Besigye yanze kuyatanga, ahitamo gufungwa.
Abamwunganira bajuririye urukiko rukuru, kugirango ayo mafaranga agabanywe, maze ejo kuwa mbere, ni bwo umucamanza yayagabanyije, agera ku mashilingi miliyoni eshatu, maze Besigye arayishyura ahita arekurwa nk’uko Ronald Muhinda, umwunganira yabitangaje.
Abaturage ba Uganda ntibahwema kugaragaza ukutishimira izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa bikenerwa mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ibyo birimo ibiciro bihanitse bya lisansi, amavuta yo gutekesha, isabune, ingano n’ibindi…
Kizza Besigye n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamaze igihe, basaba Leta ya Uganda kugabanya imisoro cyangwa izindi nzitizi kugirango horoshywe ingaruka z’izamuka ry’ibiciro ku baguzi. Ariko, Perezida Yoweri Kaguta Museveni akabihakana avuga ko ukuzamuka kw’ibiciro byatewe n’intambara yo muri Ukraine ndetse n’icyorezo cya COVID-