Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Ugushyingo 2021, ubwo Urukiko rukuru rwa gisirikare rwakomezaga kuburanisha urubanza ruregwamo abantu 38 bahoze ari abarwanyi b’Umutwe w’Iterabwoba wa P5, Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwasabiye abaregwa ibihano byiganjemo igifungo cya burundu ku byaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba ndetse no kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda no kubuhirika hakoreshejwe intambara, gusa uruhande rw’abaregwa rwo rwasabye urukiko guca inkoni izama bagishyiramo inyoroshyo mu kubakatira ibihano.

Mu bahoze ari abarwanyi 37 n’umwe watorotse ubutabera bari kuburanishwa mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare, harimo abanyamahanga 10 bari mu mitwe y’iterabwoba yakoreraga mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igamije gutera u Rwanda.

Aba banyamahanga barimo Abarundi umunani, Umunye-congo ndetse n’Umugande.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Ugushyingo 2021 ni bwo Ubushinjacyaha bwatangiye gusabira ibihano abahoze ari abarwanyi b’iyo mitwe ya P5 na RUD Urunana ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bafashwe mu bihe bitandukanye nyuma yo kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda byangije byinshi.

Uyu munsi w’iburanisha waranzwe no gusabira ibihano abaregwa nabo bahabwa umwanya basaba urukiko kubagabanyiriza ibihano.

Uyu munsi w’iburanisha wahariwe ubushinjacyaha, aho bushingiye ku byaha bakekwaho ndetse n’ibimenyetso bibishimangira, bagiye basabirwa ibihano buri wese ku ruhare yagiye agira mu byaha ashinjwa.

Mu bihano ubushinjacyaha bwasabiye abaregwa ibyinshi byiganjemo gufungwa burundu kubera uburemere bwa buri cyaha, hakaba n’ibyaha bagiye asabirwaho gufungwa imyaka 25, 20 n’10.

 

Ku ruhande rw’ubwunganizi ndetse n’abaregwa ubwabo, bahakana icyaha cyo kugirana umubano na leta z’amahanga hagamijwe gushoza intambara, bagasaba urukiko guca inkoni izamba kubera impamvu nyoroshyacyaha bakomeje kugaragariza urukiko.

 

Muri izo mpamvu nyoroshyacyaha bavuga ko bisanze  mu mitwe y’ingabo zitemewe nka P5 na RUD Urunana kandi mbere batarapangaga kuyijyamo, ahubwo ko ari ibishuko bahuye na byo.

 

Uru rubanza rwari rwasubukuwe kuri uyu wa 2, nyuma y’aho rusubitswe mu kwezi gushize bitewe n’icyemezo cy’urukiko cyo kuruhuza n’urw’uwitwa Mbarushimana Aimé Erneste,na we wari mu mutwe wa P5, bimaze gusuzumwa ko bashinjwa ibyaha bijya gusa kandi byakorewe ahantu hamwe.

Uyu Mbarushimana akaba atari afite umwunganira mu mategeko, urukiko rugasaba ko abanza kumushakirwa.

Mbarushimana, kuri uyu wa 2 ubwo yahabwaga ijambo mu rukiko, yavuze ko yavuye mu Rwanda asanzwe ari umuyoboke w’ishyaka FDU-Inkingi ajyanywe n’inama yagombaga kubera mu Burundi, agezeyo bamubwira ko inama itakibaye, akomereza mu bice bya Minembwe muri Congo ari na bwo yinjiraga mu mutwe wa P5.

Nyuma yaho ni bwo abarwanyi b’uwo mutwe baje kujya mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bihuza n’umutwe wa RUD Urunana, baza kurwana n’ingabo za FARDC bamwe bararaswa abandi batabwa muri yombi, ndetse bamwe muri bo akaba ari bo bagabye ibitero mu Kinigi, mu karere ka Musanze tariki ya 4 Ukwakira 2019.

Aba bose uko ari 38 bagizwe n’Abanyarwanda, Abarundi n’abanyaUganda.

Bashinjwa kurema umutwe w’ingabo zitemewe no kuwujyamo, kugirana umubano na leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, kugirira nabi ubutegetsi buriho, icyaha cy’iterabwoba, ubufatanyacyaha mu bwicanyi, ubufatanyacyaha mu kwiba hakoreshejwe intwaro n’ubufatanyacyaha mu gukomeretsa ku bushake.

Share.
Leave A Reply