Uburusiya bwabwiye Amerika ko bwabaye buhagaritse igenzurwa ry’intwaro za nikleyeri zabwo ziraswa mu ntera ndende, rikubiye mu masezerano yo kugenzura intwaro azwi nka New START (Strategic Arms Reduction Treaty).

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Uburusiya yavuze ko Amerika irimo gushaka kugira ibyo iburusha kandi ko yabujije Uburusiya uburenganzira bwo gukora igenzura ku butaka bw’Amerika.

Yavuze ko ibihano Amerika yafatiye Uburusiya kubera Ukraine byahinduye uko ibintu bimeze hagati y’ibi bihugu.

Ayo masezerano ku bugenzuzi bw’intwaro yatangiye gukurikizwa mu mwaka wa 2011. Ni yo masezerano ya nyuma akiriho ku kugabanya intwaro hagati y’ibi bihugu byari bihanganye mu ntambara y’ubutita. Ateganya kandi ko imitwe iriho ibisasu bya nikleyeri biraswa mu ntera ndende buri gihugu gishobora gukoresha itarenga 1,550.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Uburusiya yavuze ko uko guhagarika igenzura byemewe mu biteganywa n’aya masezerano mu bihe by’irengayobora bidasanzwe.

Uku guhagarika igenzura kubaye hashize icyumweru Perezida w’Amerika Joe Biden avuze ko yiteguye gukora ku masezerano mashya ku ntwaro za nikleyeri hamwe na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin.

Aya asanzweho azarangiza igihe mu mwaka wa 2026. Ariko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Uburusiya yashinje Amerika kwirengagiza ukuri kuriho, nk’urugero, ihagarikwa ry’ingendo zisanzwe z’indege hagati y’ibi bihugu.

Amasezerano ya New START yakurikiye imyaka yari ishize haba ibiganiro ku kugabanya intwaro hagati y’Amerika n’ubwahoze ari Ubumwe bw’Abasoviyeti, bigamije kurinda ko habaho intambara irimo intwaro kirimbuzi za nikleyeri.

Igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine cyatangiye mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, cyatumye habaho gukoresha amagambo akarishye yo kwibasirana ku mpande zombi, harimo no kuburira ko iyi ntambara ishobora gufata indi ntera ikavamo intambara ya gatatu y’Isi.

Abasesenguzi bamwe bo ku bitangazamakuru bya leta y’Uburusiya barase intwaro za nikleyeri Uburusiya bufite, bijyanye n’ubushyamirane buriho ubu hagati y’Uburusiya n’umuryango w’ubwirinzi bwa gisirikare bw’Amerika n’Uburayi (OTAN/NATO).

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version