Ku ri Uyu wa gatandatu, abayobozi b’inzego z’ibanze bavuze ko inkongi y’umuriro nyinshi yibasiye mu majyepfo ya Siberia, yibasira inyubako zigera kuri 200 kandi zihitana byibuze abantu batanu, nk’uko byashyizwe ahagaragara.
Minisiteri y’akarere ishinzwe ubutabazi yigashishije urubuga rwa Telegram yavuze ko iyi nkongi y’umuriro mu karere ka Krasnoyarsk yibasiye uturere turenga 16, ikwira mu nyubako zigera kuri 200, imashini nyinshi ndetse n’ikibuga cy’imikino cy’abana.
Abayobozi bavuze ko abashinzwe kuzimya umuriro hamwe n’imodoka 90 barimo guhangana n’umuriro.
Minisiteri yagize iti: “Kuzimya inkongi y’umuriro biragoye kubera imiterere y’ikirere , umuyaga ukaze urahuha ibishashi by’umuriro kandi ukatubuza kuzimya.”
Siberia imaze imyaka myinshi ihura n’umuriro munini. Raporo y’ibihe by’i Burayi ivuga ko umwaka ushize, bashakishije toni miliyoni 16 za karubone mu kirere.