None tariki 13 Kamena, Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda hamwe n’ikigo cya Dallaire Institute for Children gishinzwe abana, amahoro n’umutekano, bavuguruye amasezerano y’imyaka 5 y’imikoranire kubera ubwitange bwabo mu gukumira kwinjiza no gukoresha abana igisirikare muri Afurika ndetse no ku Isi hose.
Minisitiri w’ingabo, Maj Gen Albert Mwezi na Dr Shelly Whitman, umuyobozi mukuru w’ikigo cya Dallaire Institute for Children, nibo bashyize umukono kuri aya masezerano mu izina ry’impande zombi.
Aya masezerano akaba avuguruwe nyuma y’uko u Rwanda rwakomeje kugaragaza ubwitange no guharanira gukumira iyinjizwa no gukoresha abana mu gisirikare ku mugabane wa Afurika ndetse no ku Isi hose, nk’uko Minisiteri y’Ingabo ibitangaza.
Ayo masezerano kandi akubiyemo no gusobanura uruhare buri ruhande ruzagira, mu gufatanyiriza hamwe ibikorwa by’Ikicaro cya Dallaire Institute for Children mu Rwanda, ari nacyo kizaba Icyicaro gikuru cyawo muri Afurika kizakorera i Kigali.
Amasezerano yo gushinga ikigo cy’ikitegererezo mu Rwanda, yashyizweho umukono muri Gashyantare uyu mwaka hagati ya Leta y’u Rwanda na Dallaire Institute for Children , aho kizaba gishinzwe ubushakashatsi, amahugurwa no guteza imbere imirongo migari n’ingamba zikwiye mu karere, mu rwego rwo gukumira ikoreshwa no kwinjiza abana mu gisirikare.