Icyegeranyo cyakozwe n’umushinga mpuzamahanga ku butabera, cyashize u Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika no mu karere ruherereyemo, ndetse no ku mwanya wa 42 ku isi nk’igihugu kigendera ku mategeko.

Bimwe mu byahesheje u Rwanda uyu mwanya, birimo kuba ari igihugu gifite ubuyobozi butihanganira ruswa, gikorera mu mucyo, cyubahiriza uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, giharanira umutekano no kugendera ku mategeko.

Bashingiye kuri ibi bipimo byagendeweho, abaturage banyuranye bavuga ko bemeranya n’abakoze iki cyegeranyo.

Ni ku nshuro ya 2 u Rwanda rushyizwe ku mwanya wa 1 muri Afrika. Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango Nyarwanda uharanira iyubahirizwa ry’amategeko Centre for Rule of Law Rwanda, John Mudakikwa avuga ko hari byinshi byakozwe biruhesha uyu mwanya.

Ibihugu byo kuri uyu mugabane wa Afurika biza hafi birimo ibirwa bya Maurice ku mwanya wa 45, Namibia ku mwanya wa 46 na Ghana ku mwanya wa 58.

Iki cyegeranyo cyakozwe gishingiye ku bushakashatsi bwakorewe mu bihugu 140 habazwa abasaga 150,000 harimo n’abanyamategeko.

Umuvugizi w’Inkiko, Harrison Mutabazi avuga ko hari byinshi igihugu cyakoze bizanaruzamura mu bipimo bigenderwaho.

Mu bihugu biza ku isonga muri iki cyegeranyo kizwi nka Rule of law index 2022 birimo Denmark, Norway na Finland.

Share.
Leave A Reply