Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga no gushakira ibisubizo birambye iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ingufu za Nikeleyeri zigamije amahoro, azwi nka NCMOU (Nuclear Cooperation Memorandum of Understanding).
Aya masezerano yashyiriweho umukono mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kabiri, hagati y’Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Agateganyo ushinzwe Ibikorwa byo Kugenzura Intwaro no Kudakwirakwiza Intwaro za Kirimbuzi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, Renee Sonderman, ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr. Usta Kaitesi.
Aya masezerano aje ashimangira icyizere n’umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi, aho agamije guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu za Nikeleyeri mu bikorwa bya gisivili kandi bifitiye abaturage akamaro, harimo ubuvuzi, ubuhinzi, ubushakashatsi ndetse no kongera ubushobozi bw’ingufu z’amashanyarazi mu buryo burambye kandi bwizewe.
Mu ijambo rye nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano, impande zombi zashimangiye ko ikoreshwa ry’ingufu za Nikeleyeri mu buryo bw’amahoro rifite uruhare runini mu iterambere ry’ibihugu, cyane cyane mu guhanga udushya no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu kuzamura imibereho y’abaturage.
U Rwanda rukomeje kugaragaza ubushake bwo gukorana n’ibihugu bikomeye ku Isi mu rwego rwo kubaka ubushobozi mu ikoranabuhanga n’ubumenyi bugezweho. Aya masezerano kandi afungura amarembo y’amahirwe mashya mu mahugurwa, ubushakashatsi n’ishoramari mu rwego rw’ingufu za Nikeleyeri.
Abasesenguzi bavuga ko ubu bufatanye bushobora kuzafasha u Rwanda kugera ku ntego zarwo zo kongera ingufu z’amashanyarazi no guteza imbere serivisi zishingiye ku ikoranabuhanga rya Nikeleyeri mu buryo bwubahiriza amahame mpuzamahanga y’umutekano.
Ni indi ntambwe ikomeye igaragaza uburyo u Rwanda rukomeje kwagura ubufatanye n’ibihugu mpuzamahanga mu nzira y’iterambere rirambye n’ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Mukimbiri Wilson

