ku wa kabiri Inteko nshingamategeko y’Uburusiya yemeje integuza y’itegeko riha ububasha ubutabera bwo gufunga ibiro by’ibitangazamakuru by’amahanga bikorera mu Burusiya, by’ibihugu na byo byafunze ibitangazamakuru by’Uburusiya bikorera muri ibyo bihugu. Ibi bikurikiye ifungwa rya bimwe mu bitangazamakuru by’Uburusiya bikorera mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi.

Iyi nteguza y’itegeko ibuza kandi ko amakuru y’ibyanditswe cyangwa ibitangazwa n’ibyo bitangazamakuru bizaba byafunzwe abuzwa gukwirakwizwa mu Burusiya. Hategerejwe ko iyi nteguza y’itegeko izemezwa n’abasenateri, mbere yo gusinywa na Perezida Vladimir Poutine ubundi ikabona kuba itegeko.

Abanyamakuru bazarenga uri iryo tegeko bazahita bakwa ibyangombwa bibemerera gukorera mu Burusiya kandi nta n’ikindi gihe bazaba bemerewe kuhakorera.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga z’u Burusiya, Sergei Lavrov, akunze kumvikana ashinza ibihugu byo mu burengerazuba bw’iki gihugu guhagarika ibitangazamakuru byegamiye kuri Leta y’Uburusiya. Ibyahagaritswe birimo, Sputnik na Televiziyo RT. Avuga ko uku ari ukubangamira ubwigenge bw’Itangazamakuru.

Mu kwezi kwa gatatu, Perezida Vladimir Poutine yasinye itegeko rihanisha igifungo cy’imyaka irenga 15 kuri abo bose batangaza amakuru yise ay’ibinyoma ku gisirikare cye. Ibi byatumye ibitangazamakuru bimwe byo mu burengerazuba bihita biva mu Burusiya.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version