Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yasabye Abanyarwanda n’abaturarwanda kwakira neza abazitabira  Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’icyongereza CHOGM 2022.

Abaturarwanda barasabwa kugira isuku no kurangwa numuco mwiza wo kwakira abashyitsi kugirango iyi nama izasige isura nziwa ku gihugu ku buryo abitabiriye iyi nama bazasubira iwabo bashima ubudasa bw’u Rwanda.

Gatabazi Jean Marie Vianney uyobora Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yagize ati: ” Icyo abaturage tubasaba muri rusange, icyambere n’isuku, icyakabiri n’ugukomeza uwo muco mwiza wo kwakira abantu neza ndetse n’umutekano.”

ku kijyanye n’umutekano yashimangiye ko ari uruhare rwa buri wese kuko hari abitwikira ibirori nk’ibi bidasanzwe, maze bakawuhungabanya. Ati: ”Iyo ibintu nk’ibi byabaye harimo n’abandi bashobora kuzamo bashaka inyungu zabo bakora ibitari byiza. Buri wese akaba yatabara cyangwa yarengera uwaba agize ingorane ari ku muhanda, ari bariya barara muri hoteri, bakabafasha bakabacungira umutekano w’ibintu byabo.”

Minisitiri Gatabazi akomeza avuga ko abazaza bazaba ari abashyitsi basubireyo ari inshuti.

”Buri wese afite inyota afite amashyushyu afite uko ashaka kumenya u Rwanda uburyo azarubona azasubirayo ari inshuti avuga ngo hariya hantu narahageze nasanze ari heza nzahasubira mparuhukire n’abana banjye, nzaza kuhashora imari,nahamenye umuntu runaka ufite ibyo akora duhuje nzakorana nawe kugirango ducuruzanye…”

U Rwanda rwahawe kwakira iyi inama ya CHOGM mu 2018, rutangira imyiteguro ikomeye irimo kubaka no kwagura imihanda n’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, gutegura ahazakirirwa inama n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version