wagirayezu Wenceslas aburanira mu Rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, yaburanye ahakana ubuhamya bw’abatangabuhamya bamushinja avuga ko atari bwo.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 26 Ukwakira, 2021 Twagirayezu Wenceslas uregwa n’Ubushinjacyaha icyaha cyo kwica muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994 n’icyaha cyo kurimbura, nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu yaburanye avuga ko inyandiko mvugo z’abatangabuhamya 25 bamushinja atari izo ibyo yise ko “yahohotewe”.

Ati “Mu mvugo zabo harimo ibintu bitandukanye aho ibyaha byabereye n’igihe byabereye, sinari mpari nari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Twagirayezu avuga ko ibyo abatangabuhamya bamushinja bavuga ko yari Umwarimu mu ishuri ribanza rya Munanira atari byo kuko atigeze aryigishaho, yongeraho ko kuba hari abatangabuhamya bavuga ko yari inspecteur wa Segiteri Rwerere na byo atari byo kimwe n’abavuga ko yari Perezida w’ishyaka CDR, ngo ntiyigeze aba umukuru w’ishyaka cyangwa ngo arijyemo.

Yemeza ko Jenoside yakorewe Abatutsi itangira mu Rwanda atari ahari, ko yari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akavuga ko abatangabuhamya “bamwibeshyeho” ko ibyo gutunga imbunda zakoreshwaga mu kwica Abatutsi i Mudende, Komine Rouge na Busasamana abatangabuhamya bavuga atari ukuri, kuko atari ahari.

Ati “Abantu batanze ubuhamya ku muntu batazi cyane ko nanjye nta bazi.”

Twagirayezu yavuze ko atigeze yigisha mu ishuri ribanza rya Munanira ahubwo ko yaryizeho akajya gukomereza amashuri ye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo binagendanye n’uko iwabo nta bushobozi bari bafite.

Yemeza ko yagezeyo aguhurirayo n’abantu bakamufasha akabona akazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akigisha mu ishuri ryaho mu mwaka w’1993 agaruka mu Rwanda ashakisha akazi mu mashuri ya Leta ngo yigishe ntiyakabona kuko ibyo yasabwaga atari abyujuje abona akazi mu ishuri ryigenga rya College Baptiste Gacuba II ari umucungamutungo icyarimwe anigisha isomo ry’imibare, anaba Umuyobozi wungirije ushinzwe imyitwarire, nyuma ajya mu biruhuko bya Pasika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agiye gushimira abamufashije mu kwezi kwa Gatatu mu mwaka w’1994.

Twagirayezu avuga ko yagarutse mu Rwanda taliki ya 9 Mata, 1994  aje mu kazi yakoraga ko kwigisha bigeze mu kwezi kwa Karindwi mu mwaka w’1994 baza guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Zaire icyo gihe niko yitwaga), nyuma mu mwaka w’2001 ajya mu gihugu cya Denmark.

Twagirayezu yasabye Umucamanza ko yavanwaho icyo yise icyasha agahabwa ubutabera, agasanga umuryango we avuga ko watatanye bitewe n’itabwa muri yombi rye.

Me Bikotwa Bruce wunganira Twagirayezu yavuze ko nta bimenyetso simusiga Ubushinjacyaha bufite, avuga ko mu buhamya bw’abatangabuhamya bushinjura Twagirayezu bose bahuriza ko ubwicanyi bwabereye I Busasamana, Commune Rouge, kuri Kaminuza ya Mudende ubushinjacyaha buvuga ko Twagirayezu yagizemo uruhare, “abatangabuhamya bose bahurizaho ko Twagirayezu atari mu Rwanda, ko yari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo”.

Me Bikotwa yongeraho ko abo batangabuhamya bemera kuzaza gutanga ubuhamya bwabo mu Rukiko bashinjura Twagirayezu.

Twagirayezu Wenceslas watawe muri yombi n’igihugu cya Denmark yari anafitiye ubwenegihugu mu mwaka wa 2017, yoherejwe mu Rwanda mu mwaka wa 2018, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari muri Perefegitura ya Gisenyi ari Umwarimu.

Twagirayezu  w’imyaka 53 y’amavuko yagiye mu gihugu cya Denmark kuva mu mwaka wa 2001, Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho kugira uruhare mu kwica Abatutsi bari bahungiye ku Kiliziya ya Busasamana i Rubavu, agashinjwa kandi kugira uruhare mu kwica Abatutsi bari bahungiye muri Kaminuza ya Mudende, no kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Institute Saint Fidele bashyizwe mu modoka bakajya kwicirwa ku Nyundo.

Iburanisha ritaha ryimuriwe ku wa 1/12/2021, aho urukiko ruzumva abatangabuhamya ku ruhande rw’Ubushinjacyaha.

Share.
Leave A Reply