The Ben agiye kongera gutaramira abakunzi b’umuziki we ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, mu gitaramo yatumiwe cyiswe “Rwanda Re-birth Celebrations” cyateguwe na ‘East Gold’ kikazabera i Kigali.
Umuhanzi Nyarwanda Mugisha Benjamin, wamenyekanye ku izina rya The Ben, ubu akaba atuye mui Amerika n’ubuyobozi bwa ‘East Gold’ bagarutse ku cyifuzo cyo gukorera amateka ku musozi wa Rebero nyuma yo gutangaza itariki y’igitaramo kizabera i Kigali tariki 6 Kanama 2022.
The Ben aganira n’Itangazamakuru, yavuze ko yishimiye kuba agiye kongera gutaramira i Kigali ndetse ashimangira ko yifuza guha abakunzi be igitaramo cy’amateka.
Ati “Ndifuza gukora igitaramo cy’amateka, nkashimisha abakunzi b’umuziki nyarwanda n’abafana banjye muri rusange. Abafana banjye nzakora ibishoboka byose kugira ngo batahe banyuzwe. Nabo ndabasaba kuzitabira ari benshi kugira ngo hatazagira uvuga ko yacikanywe.”
Uyu muhanzi kandi yongeyeho ko uretse gushimisha abakunzi be, n’impamvu nyiri izina y’iki gitaramo isobanutse ku buryo ari igikorwa buri Munyarwanda yakwisangamo.
Ati “Nibaza ko ntawe utakwishimira intambwe u Rwanda rugezeho rwiyubaka, ibyishimo byacu nk’abanyamuziki rero tuzabigaragaza muri iki gitaramo.”
Tariki 1 Kanama 2009 nibwo The Ben yatangiye kwigarurira imitima ya benshi mu bitaramo ubwo yamurikaga album ye ya mbere yise ‘Amahirwe ya mbere’. Bitewe n’umuvundo w’abakunzi b’umuziki bari buzuye muri Petit Stade no hanze yayo, ntabwo cyabashije kurangira kuko polisi yahisemo kugifunga.
Nyuma y’imyaka hafi irindwi The Ben yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatumiwe mu gitaramo cya East African Party muri Mutarama 2017 nabwo yuzuza ahahoze habera ibitaramo muri Parikingi ya Stade Amahoro.
Uyu muhanzi yongeye gutumirwa mu Rwanda nanone gutarama muri East African Party mu 2019, igitaramo yongeye gukoreramo amateka yo kuzuza BK Arena isanzwe ijyamo abantu ibihumbi 10. Kuri ubu ahazabera igitaramo The Ben yatumiwemo hafite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga ibihumbi 15, bikaba byitezwe ko ari andi mateka agiye gukorwa n’uyu muhanzi ukunzwe n’abatari bake.
Iki gitaramo gishya, byitezwe ko kizanashyira akadomo ku mikino ya ‘Rwanda Re-birth Celebrations’ iri guhuza abakanyujijeho mu Rwanda.