Sheikh Mahomed w’imyaka 67 y’amavuko yatsinze amatora ahigitse perezida wari usanzwe ariho, Mohamed Abudallahi Farmajo, wari ku butegetsi kuva mu 2017.
Aya matora y’umukuru w’Igihugu, yakozwe n’abagize inteko ishinga amategeko ya Somalia bagera kuri 328 kubera impungenge z’umutekano muke zituma hataba amatora rusange, ariko umwe muri bo ntiyatoye.Sheikh Mohamud yagize amajwi 214, atsinda Farmajo wari usanzwe ku butegetsi wagize amajwi 110.
.Abinyujije ku rukuta rwe rwa kuri Twitter ,Perezida ucyuye igihe Mohamed Farmaajo yashimye ko amatora yagenze “neza kandi mu mahoro. ” Yashimiye mugenzi we watsinze anasaba abaturage b’iki gihugu , “kumushyigikira no kumusengera”.
Sheikh Mohamud watorewe kuyobora iki gihugu muri manda y’imyaka ine,yabaye perezida wa Somalia hagati ya 16 Nzeri 2012 na 16 Gashyantare 2017 mbere y’uko atsindwa na Farmajo.
Ibyavuye mu matora bimaze gutangazwa , yahise arahira, bituma abamushyigikiye mu murwa mukuru batangira ibyishimo birimo no kurasa mu kirere.
Kuri iki cyumweru, abagize imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko batoreye muri hangar icungiwe umutekano bikomeye i Mogadishu. Hafi humvikanaga ibiturika mu gihe itora ryarimo riba, ariko polisi ya Somaliya ivuga ko ibyo ntawe byahitanye.
Sheikh Mohamud afite umukoro ukomeye cyane wo guhangana n’ikibazo cy’amapfa akabije yugarije iki gihugu aho ONU ivuga ko abaturage miliyoni 3.5 ba Somalia bugarijwe n’inzara, insiriri ikaba Aal-Shabab, umutwe w’iterabwoba ukomeje kwiganza mu bice byinshi bya Somalia ndetse ugaba ibitero bya hato na hato i Mogadishu.
Iki gihugu cyugarijwe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ndetse n’kibazo k’ibikomoka kuri Peterole kubera intambara yo muri Ukraine.Leta ishyigikiwe n’Ubumwe bwa Africa mu kurwanya al-Shabab aho bwohereje abasirikare bagera ku 18,000. Ariko mu myaka igera kuri 15 ishize ntibarashobora kugarura umutekano uko bikwiye ibyatumye Somalia iheruka amatora rusange mu 1969.Icyo gihe hakurikiye coup d’etat, ubutegetsi bw’igitugu, n’intambara z’amoko n’imitwe y’abahezanguni. Kuva icyo gihe iyi ni inshuro ya gatatu gusa aya matora abaye mu buryo buziguye ya perezida abereye mu gihugu. Ayandi yabereye mu bihugu bituranyi bya Kenya na Djibouti. Yagombaga kuba umwaka ushize ubwo manda y’imyaka ine ya Farmajo yari irangiye. Ariko kutumvikana kw’abanyapolitiki n’ibibazo by’umutekano muke byatumye aguma ku butegetsi.
Abagize inteko ,bahuriye muri hangar nini irinzwe cyane yo ku kibuga cy’indege cy’ikigo cya gisirikare cy’ingabo z’Ubumwe bwa Africa maze bakora amatora yabaye mu ibanga, ndetse habayeho no gukerererwa amasaha agera kuri ane kubera kubanza gusaka bikomeye abayitabiriye.
Abakandida barenga 35 bari biyamamaje ku kiciro cya mbere cy’amatora bari mo umukandida umwe rukumbi w’umugore, minisitiri w’ububanyi n’amahanga Fawzia Yusuf Adam, yatsindiwe ku kiciro cya mbere.