Inteko rusange ya Sena yatoye umushinga w’itegeko ngenga ku micungire y’imari ya leta, rizatuma amasosiyete leta ishoramo imari arushaho gucungwa neza no kubyazwa umusaruro wifuzwa.
Iri tegeko ngenga ku micungire y’imari ya leta ryasuzumwe n’inteko rusange ya Sena, rije risimbura iryakoreshwaga guhera tariki 12 Nzeri 2013.
Zimwe mu mpamvu zateye impinduka muri iri tegeko harimo kuziba icyuho cyagaragajwe n’ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, guhuza amwe mu mategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse no gutegura umushinga w’ingengo y’imari hakiri kare.
Ingingo 89 zose zasuzumwe, 23 zikorerwa ubugorarangingo mu myandikire, 12 zongererwa ireme mu gihe ingingo 54 zagumye uko ziri.
Uyu mushinga w’itegeko ngenga watowe ku bwiganze bw’amajwi n’abitabiriye inteko rusange ya Sena.
Perezida wa komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari muri Sena, Nkusi Juvenal asanga ishyirwaho ry’iri tegeko rizafasha leta kungukira mu bikorwa by’ubucuruzi ishoramo imari.
Izindi ngingo zigize uyu mushinga w’itegeko ngenga, ni izirebana no gukurikirana abagaragayeho amakosa mu mikoreshereze y’imari ya leta aho inzego z’ubutabera nazo zizagira uruhare mu gukurikirana abagaragaweho amakosa.
Umunyabanga wa Leta muri minisiteri y’imari n’igenamigambi, Richard Tusabe avuga ko uyu mushinga w’itegeko unatanga ubwinyagamburiro mu kugabanya ingano y’imyenda n’ibirarane Leta ikunze kuba ibereyemo ba rwiyemezamirimo.
Uyu mushinga w’itegeko uteganya kandi ko hashobora gutorwa ingengo y’imari y’ingoboka itarenze 3% by’ingengo y’imari yose y’urwego rwa Leta ruyikeneye, ikaba yakwifashishwa mu gukemura ibibazo bitunguranye nk’icyorezo cya Covid 19, ibiza binyuranye n’ibindi.
Inteko rusange ya Sena kandi yasoje igihembwe kidasanzwe cyanakurikiwe n’ikiruhuko kingana n’ukwezi kigenerwa abasenateri.