Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, yashimiye Perezida Paul Kagame kubera uruhare rwe mu mitegurire n’imigendekere myiza ya CHOGM.

Sena y’u Rwanda yageneye ubutumwa bw’ishimwe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kubera uruhare yagize kugira ngo inama ya CHOGM2022 igende neza kandi igere ku ntego zayo, n’Abanyarwanda bose bakaba baratewe ishema n’imitegurire n’imigendekere myiza y’iyi nama.

Sena mu nteko rusange yayo yateranye kuwa 27 Kamena 2022, yazirikanye ko nyuma y’imyaka 13 u Rwanda rwinjiye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza(Common Wealth),rwakiriye inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma biri muri uyu muryango izwi nka CHOGM, yabereye i Kigali kuva tariki 20 kugera 25 Kamena uyu mwaka.

Sena y’u Rwanda imaze kubona ko iyi nama yitabiriwe n’abarenga ibihumbi bine (4000) bakakirwa neza, ibyashimangiye ubudasa bw’Abanyarwanda, yageneye ubutumwa bw’ishimwe umukuru w’igihugu.

Iyi nama ya CHOGM iherutse i Kigali, yasize perezida Kagame atangiye inshingano zo kuyobora Umuryango wa Commonwealth muri manda y’imyaka ibiri, asimbuye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, wari ufite izi nshingano guhera mu 2018, yagombaga kuzishyikiriza u Rwanda mu 2020 gusa inama y’uyu muryango ntiyaba kubera icyorezo cya Covid-19.

Ubusanzwe igihugu cyakiriye inama ya CHOGM gihita gifata n’inshingano zo kuyobora uyu muryango mu gihe cy’imyaka ibiri, kugeza ku nama itaha.

Share.
Leave A Reply